Televiziyo ikomeye muri Uganda yinjiye ku isoko ry’u Rwanda

Televiziyo ya Bukedde 1 TV iri mu zikomeye zinakunzwe muri Uganda ndetse no mu Karere k’ibiyaga bigari, yamaze kugera ku isoko ry’u Rwanda bigizwemo uruhare na Canal+.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira, ni bwo ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda bufatanyije n’ubuyobozi bwa Bukedde 1 TV bashyize hanze aya makuru, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu mujyi wa Kigali.

Ibi Canal+ yabikoze mu rwego rwo gukomeza kwiharira no kwizaha ku mashusho yo mu karere u Rwanda ruherereyemo, bigendanye n’ibyifuzo by’abakiriya.

Kuva ubu, umukiriya wese wa Canal+ ku ifatabuguzi rya 5000Frw, yabasha kureba Bukedde TV anyuze kuri Shene (Channel) ya 394 akirebera amakuru agezweho muri Uganda ndetse no muri aka karere.

Moses Ateng ushinzwe ibijyanye no kumenyekanisha no gukwirakwiza ibinyuzwa kuri radiyo na televiziyo ziri mu maboko ya Vision Group ari na yo ifite Bukedde 1, yavuze ko bishimiye kuba binjiye ku isoko ry’u Rwanda.

Ati “Twishimiye kuba tugiye kujya twerekana mu Rwanda ibinyura kuri televiziyo yafashe imitima ya benshi atari muri Uganda gusa, kandi ifite amakuru y’umwihariko akoranywe ubushishozi n’ubuhanga.’’

Yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bashobora kureba kuri iyi televiziyo birimo filime zisobanuye, amakuru adasanzwe akundwa na benshi azwi nka ‘Agataliiko Mfuufu’, indirimbo z’abahanzi bagezweho muri Uganda cyane ko n’ubundi abenshi mu Rwanda baba bazwi n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yagaragaje ko iki kigo cyashyize shene ya Bukedde1 mu zizajya zirebwaho nyuma y’isuzuma cyakoze ku bakiliya mu bice bitandukanye, mu myaka itatu ishize ubwo cyazaga mu Rwanda.

Ati “Nyuma rero twaje gusanga abantu bayishaka koko twiyemeza kuba twakorana na yo. Ntekereza ko ari shene ifite imbaraga atari muri Uganda gusa ahubwo n’ahandi mu karere.’’

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko iyi televiziyo izafasha cyane kubera ko u Rwanda na Uganda ari nk’abavandimwe.

Ati “Hari abantu bafite imiryango muri iki gihugu baba bakeneye kumenya amakuru yaho byoroshye ariko ntibiborohere.”

Brig. Gen. Dr. Emmanuel Shillingi, wari uhagarariye Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, yavuze ko abantu bakwiriye kumenya amakuru y’ibibera muri Uganda.

Ati” Bukedde yagarutse mu rugo. Uku ni ukwaguka kuri Vision Group ndetse no kunguka abandi bantu bazajya bayikurikira.”

Yavuze ko ibi ari ishusho y’imibanire myiza n’ubuvandimwe hagati y’u Rwanda na Uganda ko benshi bazanyurwa n’ibitambuka kuri Bukedde 1 TV.

Sudani y’Epfo na RDC ni byo bihugu muri Afurika y’Iburasirazuba ubu bidafite shene zigaragara kuri Canal+ Rwanda.

Canal+ yinjije Bukedde 1 TV ku isoko ry’u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW