Abahize abandi mu kiganiro “Ninde urusha undi” bahembwe-AMAFOTO

Televiziyo ya BTN, ibinyujije mu kiganiro cyayo kizwi nka ‘Ninde urusha undi” ku bufatanye n’uruganda rwa Inguvu Gin Ltd bahembye abakunzi bayo batsinze mu marushanwa yo gusubiza ibibazo bitandukanye bibazwa muri icyo kiganiro.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023, wabereye i  Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’icyo kiganiro, Ndahiro Valens Pappy yavuze ko ibi bihembo bitangwa mu mpera z’umwaka, hagamijwe gusangira umwaka mushya n’abakunzi b’ikiganiro by’umwihariko ababa batsinze amarushanwa yacyo.
Yagize ati “Impamvu dutanga amafaranga ni ukugira ngo dufashe abakunzi ba BTN by’umwihariko ab’ikiganiro ‘Ninde urusha undi’ kwivana mu bushomeri”.
 Yongeyeho kandi ko mubo bamaze guhemba mu myaka itanu ishize hari abamaze kwiteza imbere babikesha ayo marushanwa.
Ati “ Tubaza ibibazo rusange ku buzima bw’igihugu ndetse n’ibibazo bijyanye n’uruganda nk’umuterankunga mukuru w’ikiganiro”.
Mutezimana Valentine, umwe mu bahembwe yavuze ko aya amarushanwa yatumye yita ku kumenya amakuru atandukanye ku buzima bw’igihugu ndetse no kumenya gahunda zitandukanye za Leta.
Ati “Ni byiza kuko ubu ikintu cya mbere ni amakuru, biba bibabaje kuba umuntu yakubaza ngo umuyobozi w’ikintu runaka ninde cyangwa se gahunda iyi n’iyi izatangira ryari bikakunanira”.
Mugenzi we Ntihabose Daniel yasobanuye ko atari ubwa mbere yitabiriye amarushanwa n’ubwo ategukanaga umwanya wa mbere.
Yavuze ko mu nshuro zose yitabiriye amarushanwa hari icyo amaze kwigezaho.
Ati “Ubu naguzemo ingurube nzijyana kwa mukecuru ubu imwe basobora kumpa nk’ibihumbi 300″.
Umuyobozi mu ruganga rwa Inguvu Gin ltd, Munyampirwa Emmanuel, yavuze ko bateye inkunga iki ikiganiro kugira ngo bafashe abantu kunguka ubumenyi, kumenyekanisha ibikorwa by’uburuganda kugira ngo byiyumvwemo n’abaguzi.
Yavuze ko nubwo ari uruganda rukora inzoga badahwema kwibutsa abakunzi b’ibinyobwa byabo ko bagomba kunywa mu rugero kandi ko ‘inzoga atari iz’abato ndetse n’abagore batwite’.
Yatangaje kandi ko mu mwaka wa 2024 Inguvu Gin Ltd izaba muri bamwe mu baterankunga bakuru ba Tour du Rwanda ndetse ko bazambika Mayon Jaune.
Ati “ Dusanzwe n’ubundi turi abaterankunga ba Rwanda Cycling aho dutera inkunga amarushanwa atandukanye y’amagare asanzwe akurikira Tour du Rwanda mu gihugu hose bitewe naho federasiyo yateganyije”
Abatsinze bahawe amafaranga n’icyo kunywa cyo kwica inyota ku bunani
Umunyamakuru Ndahiro Valens avuga ko iki gikorwa bifuza ko cyaguka

Abahize abandi bahawe ibihembo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW