Abanyamideli baserukanye imyambaro idasanzwe mu iserukiramuco ry’indabo – AMAFOTO

Ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Kigali habereye iserukiramuco ry’indabo ryiganjemo umwihariko w’imyenda itatswe n’indabo zitandukanye zikorerwa mu Rwanda.
Iri serukiramuco ryiswe ‘Flowers festival’ ryateguwe na kompanyi ya Bella flowers Rwanda isanzwe icuruza ikanatunganya indabo.
Kuri uyu munsi taliki ya 15 Ukuboza 2023 nibwo batangije iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri riri kubera muri BK Arena. Mu baryitabiriye harimo abanyamideli bagiye banaserukana imyambaro ikozwe mu ndabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Maria Casimiro umuyobozi uhagarariye Bella Flowers yateguye iri serukiramuco yavuze ko rizajya riba muri Kamena buri mwaka kandi bigahorana umwihariko wo kubihuza n’imideli kugira ngo abantu barusheho kumenya akamaro k’indabo.
Yagize ati “Indabo ni kimwe mu bintu byakwinjiriza igihugu kuko ahantu hose ziba zikenewe mu kwerekana ubwiza bw’ibintu. Iri serukiramuco ahanini rigamije gushishikariza Abanyarwanda umuco wo guhinga indabo kugirango tube isoko yazo mu ruhando mpuzamahanga.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, NAEB nacyo ni kimwe mu bafatanyabikorwa na bella flowers mu gutegura iri serukiramuco.
Urujeni Sandrine waje ahagarariye NAEB yavuze ko iki gikorwa ari icyo gukundisha abantu indabo kandi gahunda bafite ari ukohereza hanze nyinshi kuruta izinjira mu Rwanda nkuko byagenze ku ikawa n’ibindi.
Ati “Ubu dufite isoko ryohereza indabo hanze y’u Rwanda, icyo dushaka ni uko indabo nazo zinjiriza igihugu amafaranga, turi gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo ababishaka bahugurwe ku buhinzi bw’indabo aribyo bizatuma umusaruro wacu wiyongera.”
Abayobozi bagaragaje uruhare rw’indabo mu iterambere ry’igihugu

Abanyamideli bari bambaye mu buryo budasanzwe
Indabo z’u Rwanda ziri mu zikunzwe ku isoko mpuzamahanga

UMUSEKE.RW