Abanyarwanda bahawe gusifura final ya Cecafa U18

Mu Banyarwanda batatu bari mu irushanwa rya Cecafa y’Abatarengeje imyaka 18 mu gihugu cya Kenya, babiri muri bo bahawe gusifura umukino wa nyuma uzahuza Uganda na Kenya.

Ni umukino uteganyijwe ku munsi wo ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2023, Saa Sita n’igice z’amanywa za Kigali (Saa 13h30 za Nairobi).

Uyu mukino wahawe Rulisa Patience uzaba ari hagati mu kibuga, akazungirizwa na Ndayisaba Saidi Hamiss nk’umwungiriza wa Kabiri n’Umurundi, Bizumuremyi Renovat nk’umwungiriza wa Mbere.

Undi musifuzi w’Umunyarwanda wari muri iri rushanwa ariko utaraba mpuzamahanga, ni Kayitare David wajemo mu rwego rwo gufasha abasifuzi bakiri bato.

Abanyarwanda batatu bari muri iri rushanwa
Rulisa Patience ni we uzaba ari hagati ku mukino uzahuza Kenya U18 na Uganda
Ndayisaba Saidi Hamiss azaba ari umwungiriza wa Kabiri wa Rulisa Patience

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW