Bruce Melodie yagiranye ibihe byiza na Meddy

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie na mugenzi we Ngabo Medard uzwi nka Meddy bagiranye ibihe byiza aho bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bruce Melodie amaze iminsi muri Amerika, aho yitabiriye igitaramo yahuriyemo na Shaggy baririmbanye mu bitaramo bya iHeartRadio Jingle Ball Tour.

Nyuma yo gukora iki gitaramo cyabaye ku wa 28 Ugushyingo, Bruce Melodie yahise ajya kuramutsa Meddy mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

Mu mashusho yasakaye hanze aba bombi baririmbanye indirimbo ya Melodie yise “Selebura” banezerewe cyane.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gusaba aba bahanzi bombi gukorana indirimbo.

Gusa ntabwo bigeze bagira byinshi bavuga bijyanye no kuba hari indirimbo baba bakoranye cyangwa ibindi birenze amashusho n’amafoto byabo.

Bruce Melodie, Meddy ndetse na Coach Gael
Bruce Melodie uri USA yahuye na Meddy

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW