Bugesera: Padiri yagonze abantu

Padiri Gakuba Célestin wo muri Paruwasi ya Nkanga mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera wari utwaye imodoka ya Jeep Toyota Hilux RAE 001I yakoze impanuka ihitana abantu babiri, undi umwe arakomereka bikomeye.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ibera mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Kintambwe mu Murenge wa Rweru.

Abitabye Imana ni Mukandekezi Grace w’imyaka 63 y’amavuko na Ndanyuzwe Umukundwa Happy w’imyaka ibiri.

Uwimana Beatrice w’imyaka 33 wakomeretse bikomeye yagiye kuvurirwa mu Bitaro bya Nyamata.

Padiri Gakuba we yakomeretse intoki byoroheje ariko akigezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata yaje kubyimba umutwe, ajyanwa kwa muganga.

SP Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije.

Yagize ati ” Padiri yihutaga ajya gusoma misa, akata ikorosi riramunanira agonga abagendaga n’amaguru, babiri bahita bapfa.”

SP Twizeyimana yavuze ko impanuka ikimara kuba Padiri yapimwe basanga nta bisindisha yanyweye.

Imibiri yabitabye Imana yajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW