ECAHF: Police HC yatsinze umukino wa Kabiri

Ikipe ya Police Handball Club iri mu makipe aharariye u Rwanda mu irushanwa Mpuzamahanga rya Handball riri guhuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati (ECAHF), yatsinze Evergreen HC yo muri Uganda ibitego 40-20 bituma itera intambwe igana muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo hakomeje imikino yo muri iri rushanwa riri kubera mu Gihugu cya Kenya.

Wari umukino wa Kabiri ku ikipe ya Police HC mu irushanwa mpuzamahanga ririmo guhuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati (ECAHF). Iruhsanwa riri kubera i Nairobi muri Kenya.

Ni umukino utagoye ikipe ya Police HC kuko igice cya mbere cyarangiye Police HC iri imbere n’ibitego 21 kuri 11 bya Evergreen. Ni mu gihe nyamara muri iki gice umutoza wa Police, yari yaruhuye bamwe mu bakinnyi basatira izamu barimo Murwanashyaka Emmanuel bakunze kwita Kabange na Rwamanywa Viateur bakunze kwita Général.

Umutoza mukuru wa Police HC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko kuba batsinze uyu mukino bibashyize mu mibare myiza yo gutegura kujya muri 1/2 cy’irushanwa.

Yagize ati ”Ndakomeza gushimira abakinnyi banjye uko bakomeje kwitwara muri iri rushanwa, barimo kugaragaza ubwitange nk’ibisanzwe. Ndashimira Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafana benshi dufite hano. Ubu tugiye gukora ku buryo umukino wacu wa Gatatu tuzakina ejo tariki ya 6 Ukuboza uzaduhuza na Uganda Prison, tuzawitwaramo neza kugira ngo tujye muri 1/2 cy’iri rushanwa.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko kuri iyi nshuro amakipe yitabiriye irushanwa ari menshi kandi akomeye. Avuga ko we n’ikipe abereye umutoza barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bazagere ku mukino wa nyuma ndetse banegukane igikombe.

Police HC, imaze kwegukana iri rushanwa inshuro enye, inshuro iheruka hari mu mwaka wa 2021 ubwo ryari ryabereye mu gihugu cya Tanzania.

Mu mwaka wakurikiyeho, ntabwo yitabiriye iri rushanwa kuko yarimo gutegura amarushanwa ahuza amakipe ya Polisi yo mu Karere k’i Burasirazuba (EAPCCO).

- Advertisement -

Muri iri rushanwa ,Police HC iri mu itsinda ririmo ikipe ya Equity Bank yo muri Kenya, Evergreen yo muri Uganda, GUS yo muri Kenya na Uganda Prison.

Police HC yari hejuru muri uyu mukino
Ni imikino iri kubera muri Kenya
Police HC yakinaga umukino wa Kabiri

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW