GS APACOPE yatsinze irushanwa ryo kuvugira mu ruhame

Umunyeshuri w’umukobwa wa Groupe Scolaiare APACOPE, Gakumba Ishya Daisy Gaëlle yatsinze irushanwa Mpuzamahanga ryo Kuvugira mu ruhame (Public Speaking).

Iri rushanwa ritegurwa n’Umuryango ugizwe n’Abari n’Abategarugori bagera ku 66000. Ukorera mu Bihugu 118 birimo ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza byose (Commonwealth), Soroptimist International, ufatanyije n’undi Muryango witwa Commonwealth Businesswomen Network wita ku Iterambere ry’Umugore na ba Rwiyemezamirimo b’Abagore.

Public Speaking, ni irushanwa rihuza abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10-11. Mu Rwanda, ryateguwe na Soroptimist Club Ruhango ikorera mu Karere ka Ruhango.

Gakumba Ishya Daisy Gaëlle w’imyaka 10 wiga muri Groupe Scolaiare APACOPE mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, ni we wahize abandi mu Gihugu. Bisobanuye ko ari we uzahagararira u Rwanda n’Umugabane wa Afurika muri Rusange mu irushanwa rya nyuma riteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023.

Iri rushanwa ryari ryabereye ku Cyicaro Gikuru cya REB, ryitabiriwe n’ibigo bitanu byo mu Rwanda. Ibi bigo byavuyemo abana 10 bagombaga guhatanira umwanya wa Mbere wegukanywe na Gakumba.

Irushanwa rya nyuma, rizamuhuza n’abandi bana bazaba baturutse mu Bihugu 11 byo ku migabane itandukanye irimo n’uwa Afurika uzaba uhagarariwe n’u Rwanda.

GS APACOPE, yabonye umwanya wa Mbere, uwa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Gihugu hose.

Iri rushanwa rifite intego yo gutinyura umwana w’umukobwa kuvugira mu rushanwa, kwigira kwe no kwagura ubumenyi mu bya Tekinike.

Irushanwa rya nyuma, rizaba hifashishijwe iyakure (online). Impamvu yo gushyira irushanwa rya nyuma (final) tariki ya 10 Ukuboza, ni uko ari umunsi Soroptimist International iba yizihiza Umunsi wa yo Mpuzamahanga.

- Advertisement -
Ishya ubwo yari agaragiwe n’abateguye irushanwa
Gakumba wiga muri GS APACOPE, ni we watsinze irushanwa ryo kuvugira mu ruhame

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW