Gukaraba intoki uko bikwiye byakurinda indwara zirimo n’izica

Inzobere mu buzima zigaragaza ko gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune ari imwe mu ngamba z’ingenzi zafasha kwirinda indwara zica nyinshi ziterwa na mikorobe ndetse na virusi zimwe na zimwe.

Gukaraba intoki birinda kwandura indwara zituruka ku mwanda zirimo impiswi, Cholera, macinya, Ebola n’izindi.

OMS ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 1.4  harimo n’abana bari munsi y’imyaka itanu bagera ku bihumbi 400 bapfa buri mwaka bazize indwara z’impiswi n’izandurira mu myanya y’ubuhumekero kubera kudakaraba intoki.

Inzobere zivuga ko gukaraba intoki bishobora kurokora ubuzima, kugabanya ndetse no kwirinda ikwirakwizwa ry’indwara zanduza.

Izo ndwara ziterwa na mikorobe binyuze mu kirere, mu biryo cyangwa mu mwanda w’abantu cyangwa w’inyamaswa.

Iyo utazikarabye n’amazi meza n’isabune ni zo zigenda zikwirakwizwa mu bandi benshi, ari na ko zibatera indwara.

Zishobora kunyura mu kwikora mu maso, mu mazuru, ku munwa, kwinjira mu mubiri zinyuze mu byo kurya no kunywa mu gihe umuntu arimo kubitegura cyangwa se arimo gufungura.

Abijuru Leonard wo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera yabwiye UMUSEKE ko indwara zirimo impiswi zigira ingaruka ku mikurire y’abana haba mu gihagararo no mu bwenge.

Yagize ati ” Gukaraba neza intoki bikenewe ahantu hose kugira ngo abana babashe gukurira ahantu hasukuye kandi ntibagwingire.”

- Advertisement -

Umutesi Divine wo mu Mujyi wa Nyamata avuga ko bakeneye ibikorwa remezo by’ibanze by’isuku n’isukura kuko hari ubwiherero usanga budafite amazi n’isabune ku buryo ubuvuyemo atabasha kwisukura.

Yagize ati ” Hari abadaha agaciro gukaraba intoki bavuye mu musarane kuko ahenshi usanga nta mazi meza n’isabune bihari, turasaba ko haba ubukangurambaga kuko abantu baradohotse.”

Aba na bagenzi babo basaba kandi ko ku bigo Nderabuzima no mu bigo by’amashuri hashyirwa ibikorwaremezo bifasha gukaraba intoki neza kuko hamwe usanga nta bihari.

Ibyo Abanyarwanda bashishikarizwa

Abaturarwanda basabwa gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune igihe umuntu avuye mu musarani, agiye gutegura amafunguro, agiye kurya, agiye kugaburira umwana cyangwa kumwonsa, no kuzikaraba igihe cyose zanduye.

Kwituma mu musarani wujuje ibyangombwa no kuwugirira isuku kandi ukazirikana ko imyanda y’abana nayo igomba kujugunywa mu musarani gusa.

Mu gutegura amafunguro ni byiza koza imbuto n’imboga ukoresheje amazi meza mbere yo kubitegura, guteka ibiryo bigashya bihagije no gushyushya ibiryo bikonje cyangwa byaraye mbere yo kubitegura.

Kwitwararika cyane ku isuku y’ibiribwa bidatetse cyangwa bidatonoye (imbuto, salades..) kuko bishobora kubamo udukoko dutera indwara zituruka ku mwanda.

Gukorera isuku ibikoresho byo mu gikoni ukoresheje amazi meza kandi bikabikwa ahantu hasukuye.

Abaturarwanda basabwa kandi guteganya amazi meza (kandagira ukarabe) n’isabune hafi y’umusarani kugira ngo buri wese abashe gukaraba bitamugoye.

Kwihutira kwa muganga ku muntu wese ugaragaza ibimenyetso birimo cyane cyane gucibwamo ndetse no kubabara
mu nda.

Gukaraba intoki uko bikwiye birinda indwara nyinshi

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW