Hatangajwe igihe n’ahazatangirwa ibihembo bya Karisimbi Ent Awards

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Karisimbi Events bwatangaje itariki n’ahazatagirwa ibihembo bigamije gushimira abateje imbere uruganda ry’imyidagaduro mu Rwanda mu mwaka wa 2023.

Gutora abahize abandi byatangiye ku wa 8 Ugushingo bigera ku wa 30 Ugushyingo 2023 saa sita z’ijoro.

Uretse amajwi y’abatora kuri internet agize 60% hazarebwa n’amajwi y’akanama nkemurampaka azaba afite 40%.

Mugisha Emmanuel, Umuyobozi wa Karisimbi Event yabwiye UMUSEKE ko ku wa 16 Ukuboza 2023 ari bwo hazaba umuhango wo guha ibihembo ababaye indashyikirwa kurusha abandi.

Ni ibihembo bizatangirwa mu birori bizabera muri ONOMO imwe muri Hotel zikunzwe kandi izwiho gushyigikira imyidagaduro nyarwanda muri rusange.

Mugisha avuga ko kwinjira muri ibi birori umuntu umwe azasabwa kwishyura 10,000 Frw ndetse ameza y’abantu batandatu akazishyurwa ibihumbi 50 y’u Rwanda.

Abahanzi barimo Bwiza, Ariel Ways, Vestine&Dorcas, Alyne Sano na Marina bahatanye mu cyiciro cy’abahanzikazi bahize abandi (Best Female Artist):

Icyiciro cy’abahanzi b’abagabo bahize abandi (Best Male Artist): Chriss Eazy, Juno Kizigenza, Danny Nanone, Kenny Sol, Bruce Melody na Christopher.

Icyiciro cy’abahanzi bashya mu muziki (Best New Artist): Fifi Raya, Shemi, Da Rest, Jowest, Manike, Karigombe, SKY 2 na Yago Pon Dat.

- Advertisement -

Kanda hano urebe ibindi byiciro bihatanye muri ibi bihembo https://watch.rw/voting/karisimbi-entertainment-award-2023

Urupapuro ruriho amakuru ku itangwa rya Karisimbi Ent Awards2023

 

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW