Ingabo za Loni ziri muri Congo zatangiye kuzinga utwangushye

Ingabo za Loni zimaze imyaka irenga 20 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zatangiye kuzinga utwangushye, ni nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi abwiye Loni ko igihe kigeze ngo RDC ifate umutekano w’igihugu mu maboko yabo.

Perezida Tshisekedi yabivuze mu ijambo yagejeje ku Bakuru b’Ibihugu bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni i New York hari muri Nzeri 2023.

Uyu mukuru w’Igihugu yavuze ko yifuza ko Ingabo za Monusco zaba zatangiye kuva mu gihugu cye guhera mu ntangiriro za Ukuboza 2023.

Yagize ati “Ubutumwa bwo kugarura amahoro bwashyizweho mu myaka 25 ishize, ntabwo bwageze ku musaruro wabwo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, yewe no mu kurinda abaturage.”

UMUSEKE wamenye ko itsinda rimwe ry’abasirikare ba Monusco mu ijoro ryakeye bafashe indege bava ku butaka bwa Congo.

Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa X agaragaza imodoka z’intambara za Monusco zurizwa indege i Butembo na Beni mu burasirazuba bwa Congo.

Abaturage bumvikana basakabaka bishimiye igenda rya Monusco bashinja kubatererana no kubagabiza imitwe y’inyeshyamba.

Monusco igizwe n’ingabo zisaga ibihumbi 16 zimaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa Congo.

Monusco yasanze harimo imitwe yitwaje intwaro mike cyane ariko kuri ubu imaze kurenga 200 nk’uko imibare ya Guverinoma ya Congo iherutse kubigaragaza.

- Advertisement -

Ni mu gihe izi ngabo ziri mu zikoresha amafaranga menshi kuko ku mwaka zibarirwa arenga miliyari imwe y’amadolari.

Manda ya Monusco yagombaga kurangirana na 2022 ariko Akanama k’Umutekano ka Loni kayongereye igihe kugeza mu 2024, nubwo benshi mu banye-Congo bakomeje kugaragaza ko batakiyikeneye.

Hagati aho amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu hari Inteko idasanzwe y’Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi iri buterane yemeze burundu iby’uko MONUSCO ivuye muri DRC.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW