Jimmy Mulisa yahakanye urwango ruvugwa hagati ye na Nirisarike

Umutoza wungirije mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Jimmy Mulisa, yahakanye ko nta rwango na ruto afitiye myugariro, Nirisarike Salom byavuzwe ko yabaye inzitizi ye yo kugaruka mu kipe y’Igihugu.

Uyu myugariro w’imyaka 30 ukinira kipe ya KVK Tienen mu Cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi, bimaze iminsi bivugwa ko kuba yaba atagihamagarwa mu Amavubi, bishobora kuba bifitwemo uruhare na Jimmy Mulisa wungirije muri iyi kipe.

Gusa uyu mutoza yabihakanye yivuye inyuma, nk’uko yabibwiye Radio10 mu kiganiro ‘Urukiko rw’Imikino.’

Jimmy yagize ati “Salom ni umuntu twabanye mu Bubiligi. Ngira ngo ninjye wamuhaye karibu mu Bubiligi. Mba nibaza ibya Academy yanjye aho bihuriye n’iye kuko iye ikorera i Rubavu.”

Yakomeje agira ati “Mu bintu byanshimisha, harimo Iterambere rye. Mbonye ibikoresho namuha, nawe abibonye yampa. Sinshobora kugirira ishyari Salom. Ntabwo nabikora.”

Ku bivugwa ko kuba uyu myugariro adaheruka guhamagarwa mu kipe y’Igihugu, byaba biterwa nawe (Jimmy), yavuze ko ubwo bushobozi ntabwo afite.

Ati “Njye ndi umutoza wungirije. Inshingano zo guhamagara ni iz’umutoza mukuru. Nshobora kumugira inama ariko si njye ufata ibyemezo.”

Uyu myugariro yakiniye ikipe ya Saint-Trond na Antwerp mu myaka yashize mu Bubiligi, mbere yo kwerekeza muri Armenia mu ikipe ya Pyunik.

Uretse kuri ibi bibazo byavuzwe hagati y’uyu mutoza n’uyu myugariro, havuzwe kandi ko kuba rutahizamu Nshuti Innocent ahamagarwa mu kipe y’Igihugu, ari we ubigiramo uruhare, atari ukuri kuko uyu mukinnyi akazi akora ari ko kamuhesha guhamagarwa.

- Advertisement -

Ubu Jimmy Mulisa na Rwasamanzi Yves, ni abatoza bungirije umutoza mukuru w’Amavubi, Umudage, Torsten Frank Spittler uherutse guhabwa amasezerano.

Yabanje kungiriza Carlos Alós Ferrer
Jimmy Mulisa ni umwungiriza wa Mbere w’Amavubi
Salom (24) ni myugariro ufite uburambe mu kipe y’Igihugu
Nirisarike Salom amaze igihe akina ku mugabane w’i Burayi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW