NPC yashimiye amakipe y’Igihugu

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NPC, yakiriye ndetse inashimira amakipe y’Igihugu arimo iy’Abakina umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga, Amputee Football n’iz’abakina Volleyball y’Abafite Ubumuga, Sitting, mu byiciro byombi.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023, witabirwa n’abayobozi barimo Perezida wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC), Murema Jean Baptiste, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda (AJSPOR), Butoyi Jean n’abandi.

Impamvu yo gushimira aya makipe y’Igihugu uko ari atatu, ni uko muri Amputee Football babashije kwegukana umwanya wa Gatanu muri Shampiyona ya Afurika yabereye muri Ghana ku nshuro ya Mbere, mu gihe muri Sitting Volleyball ho, begukanye umwanya wa Karindwi mu bagore mu gikombe cy’Isi giherutse kubera mu Misiri, abagabo begukana umwanya wa Cyenda.

Iyi myanya aya makipe y’Igihugu yegukanye, abakinnyi babishimiwe ndetse basabwa kuzitwara neza kurushaho mu yandi marushanwa Mpuzamahanga abategereje mu minsi iri imbere.

Ni umuhango kandi wabaye umwanya mwiza wo gushimira abafatanyabikorwa batandukanye, babashije kuba hafi ya NPC kugira ngo haboneke bimwe mu byari bikenewe.

Mu bashimiwe, nka BK Arena, AJSPOR, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RDB), Komite Olempike y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi.

Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball mu byiciro byombi (Abagore n’Abagabo), iri kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina imikino Olempike ya 2024 izabera i Paris mu Bufaransa guhera tariki 28 Mutarama 2024 kugeza tariki ya 5 Gashyantare 2024, izabera muri Nigeria.

Ikipe y’Igihugu y’Abagabo na yo yashimiwe
Abakinnyi n’umutoza, Dr Mossad Rashad, bashimiwe
Umunyamabanga Mukuru wa Komite y’Imikino y’Abafite Ubumuga muri Afurika, Nzeyimana Céléstin, yari ahari
Umuyobozi wa NPC, Murema Jean Baptiste yashimiye abakinnyi n’umutoza uko bitwaye mu marushanwa mpuzamahanga baherutsemo
Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda yari yaje muri uyu muhango
AJSPOR yashimiwe
Butoyi Jean uyobora AJSPOR, yari ahari
Bizimana Dominique wayoboye NPC, yari muri uyu muhango

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW