Nyamagabe: Imiryango 1000 ibana mu makimbirane

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatangaje  ko buhangayikishijwe n’imiryango 1000 ibana mu makimbirane.

Amakimbirane mu miryango ni kimwe mubidindiza iterambere ry’umuryango kandi hakazamo n’ihohoterwa haba irishingiye ku gitsina, ku mitungo n’ibindi.

Abagore batuye mu Murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe, bavuga ko bamwe muri bo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku mutungo aho bumva ko iby’umugore ari ibifite agaciro gacye naho iby’agaciro kanini bikaba iby’umugabo.

Umwe yagize ati”Ubundi ibintu by’umugore n’ibishyimbo n’ibijumba naho Inka,amashyamba ikawa byo n’iby’umugabo

Undi nawe yagize ati”Ishyamba, inka, urutoki n’iby’umugabo naho umugore ugasanga we ibye n’udutungo tugufi nk’urukwavu n’ibijumba aribyo yisanzuraho.”

Ku ruhande rw’abagabo nabo bemeza ko kwikubira imitungo ifite agaciro bibaho ariko biterwa nuko urukundo ruba rwaragiye ruyoyoka bitakiri nka mbere bagishakana.

Umwe yagize ati”Kwikubira imitungo ku bagabo bibaho kandi biterwa ni nta rukundo ruba rugihari.”

Undi nawe yagize ati”Iyo bagishakana baba bakundanye noneho uko iminsi ishira urukundo ruri kuyoyoka hakabamo ushaka kwikubira imitungo cyane ku bagabo nibo bakunze kubikora.”

Annet Kakibibi umukozi wa Profemmes Twese hamwe akanashyira mu bikorwa umushinga Save, mu karere ka Nyamagabe avuga ko uko guheza bamwe ku mutungo bidakwiye abantu bose bagomba kumva ko bareshya.

- Advertisement -

Yagize ati”Birakwiye kumva ko buri wese afite uburenganzira ku mutungo yaba umugore,umugabo,umukobwa cyangwa umuhungu bose bafite uburenganzira bungana kandi bose bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza Agnes Uwamariya, avuga ko ihezwa ku mutungo ku mugore nubwo bibaho ariko bidakwiye bityo kubikemura hari ikiba kigomba gukorwa.

Yagize ati”Dukunda kubibaganiriza tukababwira ko kimwe mubitanga icyuho ariko abagize umuryango baticara ngo baganire maze ngo bategure igenamigambi ry’umuryango natwe dukomeje gushyiramo tubashishikariza kwicara bo ubwabo bakarebera hamwe icyateza imbere umuryango.”

Muri rusange mu karere ka Nyamagabe habarurwa imiryango isaga 1000 ibana mu makimbirane, imiryango 92 muri yo niyo mu Murenge wa Mbazi gusa mu bukangurambaga bumaze iminsi 16 bwahariwe kurwanya ihohoterwa, imiryango 17 muri yo ubu ibanye neza.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko bari gukora ibishoboka ngo imiryango Ive mu makimbirane
Umukozi wa Profemmes Twese hamwe avuga ko abagabo n’abagore bareshya ntawukwiye kuryamira undI

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyamagabe