Nyamagabe: Njyanama yemeje ubwegure bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, yemeye ubwegure bw’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Alfred Ngarambe.

Ubwegure bwe bwemejwe mu nama idasanzwe yabaye ku wa 13 Ukuboza 2023.

Ubuyobozi bw’aka Karere ku rubuga rwa X, bwatangaje ko Ngarambe Alfred yari yanditse ibaruwa ku wa 11 Ukuboza 2023, ayimenyesha ko ahagaritse imirimo.

Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko “Nyuma yo gusuzuma iyi baruwa, Inama Njyanama y’Akarere yemeye ko Bwana Alfred Ngarambe ahagarika imirimo ye nk’uko yayibimenyesheje mu nyandiko.

Muri ubu butumwa bwo kuri twitter ntabwo buvuga ngo bwerure icyatumye uyu mugabo afata icyemezo cyo kwegura.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha,Perezida w’Inama njyanama ,UWAMAHORO Clothilde, ariko mu nshuro zose twagerageje ntabwo yemeye kuvuga.

Amakuru avuga ko kimwe mu byatumye uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yegura ari imikoranire idahwitse n’abari mu buyobozi.

Andi makuru avuga ko uyu Ngarambe Alfred yandikiye Inama Njyanama y’Akarere ayimensha ko ahagaritse ku bunyamabanga Nshingwabikorwa “Ku mpamvu z’inyungu z’akazi.”

Amakuru avuga ko gitifu yagaragarije impungenge inama njyanama y’ihindagura ry’abatanga amasoko mu karere, bityo akagira impungenge ku bijyanye no mu gihe azakorerwa ubugenzuzi .

- Advertisement -

Mu Ukwakira 2020 Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yirukanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe Ngarambe Alfred, mu cyumba abayobozi muri ako karere batangiragamo ibisobanuro kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ku bibazo byagaragaye mu mikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta muri ako karere.

UMUSEKE.RW