Nyanza: Umurambo w’umugore wasanzwe mu mugezi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza mu ibara ry'umutuku

Umugore wari wagiye gusura umuryango we, habonetse umurambo we mu mugezi.

Byabereye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Muyira, mu kagari ka Gati, mu mudugudu wa Buhaza.

UMUSEKE wamenye amakuru y’uko mu mugezi wa Nyarubogo habonetse umurambo wa MUKANSANGA Annonciette w’imyaka  46 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Musenyi, mu kagari ka Migina mu murenge wa Muyira.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yavuye iwe agiye gusura umuryango we uherereye mu mudugudu wa Buhaza, akagari ka Gati.

Bikekwa  ko yaba yambutse umugezi agafatwa n’indwara y’igicuri akituramo kuko asanganywe iyo ndwara nk’uko umuryango we wabivuze.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza. Twageragejeje kuvugisha ubuyobozi ariko ntibyadushobokeye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza