Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, rwafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo umusore ukekwaho gukubita umugabo akamwica.
Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo ko umusore witwa Bishoborimana Ibrahim alias Fils arekurwa by’agateganyo nk’uko yari yabyifuje.
Ubushinjacyaha bwasabaga ko uyu musore afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko yakubise Jean Damascene Kalinijabo w’imyaka 40 y’amavuko, amukubita ibipfunsi umubiri wose, agahita ajya muri koma nyuma akaza gupfa.
Fils wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa biturutse ku bushake byateye urupfu, we yaburanye avugo ko nyakwigendera yarwanaga na Salim ucuruza mu isoko rya Nyanza, hanyuma uyu Ibrahim aza gukiza uriya abandagara hasi, akavuga ko ntacyo yapfaga na nyakwigendera Damascene.
Uyu yavugaga kandi ko raporo ya muganga yagaragaje ko yapfuye ariko ashobora kuba yararozwe n’ibinyabutabire biba mu nzoga z’inkorano, cyangwa umuti wica witwa Tioda.
Muganga kandi yemezaga ko ibizamini by’amaraso byafashwe byerekanaga ko abasirikare b’umubiri babaye benshi bituma bakeka ko yari anafite ubwandu (infection ) yo mu maraso maze agapfa bityo atishwe no gukubitwa.
Bishoborimana Ibrahim bivugwa ko dosiye ye Ubushinjacyaha bushobora no kuyishyingura, ntazanakomeze gukurikiranwa nubwo ubu yafunguwe by’agateganyo.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza