Perezida w’u Burundi yirinze gukomoza ku basirikare bicirwa muri Congo

Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye, yashimagije ubutwari bw’Ingabo z’u Burundi zoherejwe kurwana mu mahanga, ariko yirinda kuvuga ku bamaze iminsi bicirwa mu burasirazuba bwa RD Congo n’ibirego by’uko izo ngabo zikorana na FDLR mu kurwanya umutwe wa M23.
Ni mu birori byo gushimira abasirikare, abapolisi n’inzego z’umutekano ngo baryamiye amajanja ku cyahungabanya umutekano w’u Burundi no gutera imbaraga abari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somalia, Centrafrique na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni ibirori byabaye ku wa Gatanu ku murwa mukuru wa politiki i Gitega, umutekano wari wakajijwe ku buryo n’aba Jenerali bambuwe amaterefone ngendanwa.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko umuntu uri mu nzego z’umutekano agomba kurinda Abarundi n’abanyamahanga mu gihe bugarijwe.
Yagize ati ” Niyo mpamvu nongeye kubashimira indi nshuro kuko abasirikare bacu bitangira n’amahanga akeneye amahoro.”
Yakomeje avuga ko ari inyuma y’abasirikare bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somaliya, RDC na Centrafrique.
Muri iryo jambo yavugiye i Gitega, Jenerali Neva yirinze gukomoza ku basirikare b’Abarundi bamaze iminsi bicirwa muri RD Congo, mu ntambara zibahuza n’umutwe wa M23.
Yirinze kandi gukomoza ku birego by’uko ingabo ze zikorana n’umutwe wa FDLR n’indi y’inyeshyamba ziyunze na Leta ya Congo mu guhangana na M23.
Igihugu cy’u Burundi cyohereje ingabo mu butumwa bw’umuryango wa EAC, ariko bwohereza n’izindi nyinshi mu gutera ingabo mu bitugu FARDC ihanganye n’abarwanyi ba M23.
M23 yagiye yerekana abasirikare ivuga ko ari ab’u Burundi bafatiwe mu mirwano, abapfuye, ibyangombwa, n’ibindi, ivuga ko ingabo z’u Burundi zarenze ku masezerano yazizanye zikinjira mu ntambara ku ruhande rwa leta.
Inyeshyamba za M23 zizishinja gufatanya mu mirwano n’ingabo za leta n’indi mitwe irimoFDLR, Wazalendo n’indi ikorera muri DRC mu kurwanya M23.
Ingabo z’u Burundi zavuze ko ibivugwa na M23 ari ”ibinyoma bikwirakwizwa n’umukuru wa M23, Bertrand Bisimwa.”
Ni mu gihe kandi umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya Leta y’u Burundi uherutse kwigamba ko ari wo wagabye igitero ku mupaka wa Vugizo cyahitanye abasirikare icyenda b’u Burundi, umupolisi umwe n’abaturage.
Perezida Ndayishimiye, yategetse inzego z’umutekano guhiga bukware abo bagizi ba nabi bagabye icyo gitero cyapfiriyemo abantu 20.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW