Reverence Worship Team yakoze indirimbo yinjiza abantu muri Noheli-VIDEO

Reverence Worship Team yashyize hanze indirimbo bise “Inkuru y’agakiza” igamije kwinjiza abakunda umuziki wo gusingiza Imana kwinjira muri Noheli neza.

Ni indirimbo iri tsinda ry’abaramyi rikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, Paruwasi ya Kicukiro, ryashyize hanze kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023.

Igiye hanze nyuma y’ibyumweru bitatu Reverence Worship Team ishyize hanze indirimbo bise “Muri Kristo Yesu.”

“Inkuru y’agakiza” ishingiye ku byanditswe byera bihamya ko igihe abantu bari bari bari kure y’Imana kubera icyaha, Kristo yaje mu Isi akavuka kugira ngo acungure umuntu.

Inyikirizo yayo igaruka ku byanditswe biboneka muri Luka 2:14 “Mu ijru icyubahiro kibe ciy’Imana, no mu Isi
amahoro abe mu bo yishimira.”

Ntawukuriryayo Frederic, Umuyobozi wa Reverence Worship Team avuga ko bashima Imana kuba iyi ndirimbo yari imaze imyaka igera kuri itanu yasohotse mu bihe abantu bitegura kwizihiza ivuka rya Yesu.

Ati ” Uyu munsi turashima Imana ko uyu mwaka yadushoboje kuyitunganya mu buryo bw’amajwi n’amashusho kugira ngo twe gukomeza gufashwa nayo twenyine, ahubwo tuyisangize n’abizera bo mu Isi yose kugira ngo bajye bayumva bongere kunezererwa agakiza twahawe na Yesu Kristo.”

Ashimira abagize uruhare bose mu ikorwa ryayo barimo Ubuyobozi bw’Itorero, Paruwasi ya Kicukiro n’abandi bose bakomeje gushyigikira iri tsinda ryiyemeje gufasha Isi yose kuramya Imana binyuze mu ndirimbo.

“Inkuru y’agakiza” ni indirimbo ya gatatu iri tsinda ryashyize hanze mu myaka ibiri ishize kuva ryatangira gushyira ku mugaragaro ibihangano byaryo.

- Advertisement -

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Fabrice Nzeyimana uzwi mu Rwanda no mu Burundi mu gihe amashusho yatunganyijwe na Musinga.

Reverence Worship Team yatangiye gukora umurimo w’Imana mu mwaka wa 2012 rishyizwe n’Ubuyobozi bw’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda kuri Paruwasi ya Kicukiro mu rwego rwo guteza imbere umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri urwo rusengero.

Reba hano indirimbo Inkuru y’agakiza

Reverence Worship Team yinjije abantu muri Noheli

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW