Rusizi: Abafite ubumuga bahawe amatungo n’igishoro cyo gucuruza

Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga, abagera kuri 50 Bbo mu Karere ka Rusizi baremewe amatungo y’ihene, abandi 2 bahabwa igishoro cyo gucuruza serivisi z’ibigo by’itumanaho ngo bikure mu bukene.

Izabayo Schadrack w’imyaka 18 y’amavuko afite ubumuga bw’ingingo, yeremewe amafaranga ibihumbi 300 byo gucuruza serivisi z’itumanaho(mobile money), yavuze ko yarasanzwe ntacyo gukora afite acungiye ku babyeyi gusa n’abo bari gusaza.

Yagize ati“Ndashimira abandemeye bakampa igishoro cyo gucuruza mobile money, ntacyo nakoraga nabaga mu rugo, kizamfasha byinshi ababyeyi bari gusaza nzajya nkenera akantu nkakigurira”.

Nyiranzabahimana Rebecca w’imyaka 23 y’amavuko afite ubumuga bw’akaguru, nawe yaremewe ibihumbi 200 nawe ngo ayatezeho byinshi.

Ati“Ndashimira ko batwitayeho, narinsanzwe ndaho gusa, uyu munsi igishoro nahawe kizamfasha kwiteza imbere n’akantu nakenera nzajya nkibonera”.

Muhimpundu Emerance, umukecuru washyikirijwe ihene yaremewe umwuzukuru we witwa Mukeshimana Henriette Promesse w’imyaka 13, yavuze ko azakora uko ashoboye akayorora neza maze bakiteza imbere.

Yagize ati“Iyi hene bamuhaye azayorora n’ibyara ajye agurisha abana bayo abone amafaranga amuvuza aniteze imbere”.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Rusizi, Hagenimana Sylvere, yashimiye byinshi abafite ubumuga bamaze  kugeraho, asaba ko ubuyobozi n’inzego zose bafatanya bagahugura imiryango ikomokamo abafite ubumuga kuko har’ubwo usanga bahohoterwa.

Yagize ati“Turasaba gufatanya n’inzego zose gutanga amahugurwa ku bantu bafite ubumuga batazi uburenganzira bwabo hari aho bitinya ndetse n’ubukangurambaga bw’imiryango bakomokamo kuko usanga bahohoterwa kubw’ubutamenya”.

- Advertisement -

Ubuyobozi w’akarere ka Rusizi bwashimiye abafatanyabikorwa, busaba ababyeyi kudahisha abana bafite ubumuga, bubakangurira kujya mu matsinda kugira ngo ibibazo bihari bishakirwe uko byakemuka.

Dukuzumuremyi Anne Marie, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage yagize ati “Turakangurira ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kutabahisha mu nzu n’ababufite ntibitinye mujye mu mashyirahamwe ibibazo bigaragare abafatanyabikorwa na leta buri wese azashyiraho umusanzu we ibibasha gukemuka bikemuke”.

Muri uyu mwaka wa 2023, Akarere ka Rusizi kateye inkunga amakoperative 4 y’abafite ubumuga, buri imwe ihabwa inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Izabayo wicaye mu kagare yahawe ibihumbi 300
Visi mayor Anne Marie yasabye abafite ubumuga kujya mu matsinda bagaragaze ibibazo bafite
Abafite ubumuga 50 baremewe amatungo

 

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Rusizi