Rusizi: Akarere kahagurukiye kugeza iterambere mu mirenge ya Nkanka na Giheke

Imirenge ya Nkanka na Giheke yo mu karere ka Rusizi, iri mu marembo y’umujyi igiye kugezwamo iterambere rizafasha abaturage gutera imbere.

Iyi mirenge iri mu itagira ibikorwa remezo bihagije, n’abashoramari batanga akazi ku baturage.

Ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza2023, mu kiganiro ngarukagihembwe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwagiranye n’itangazamakuru, bwagarutse ku byo buteganyiriza abatuye iriya mirenge mu rwego rwo kubateza imbere, no kwesa imihigo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangaje ko mu ntangiriro z’umwaka utaha 2024, iyi mirenge izitabwaho hubakwa ibikorwa remezo birimo imihanda n’amasoko, no kongerera ubushobozi amashanyarazi, ibyo bikazatanga akazi n’iterambere ry’abaturage rikiyongera.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr. KIBIRIGA Anicet yagize ati “Mu kwezi kwa mbere 2024 gahunda yo kwagura umujyi iriya mirenge ya Giheke na Nkanka, ibice bimwe byashyizwe mu mujyi hari gahunda irambye yo kujyanayo ibikorwa remezo.

Inyigo igeze kure hari gahunda yo gukora umuhanda wa kaburimbo Gihundwe – Rwahi -Busekenka, muri Giheke.

Hari latelite n’imodoka akarere kemereye umurenge wa Giheke igisigaye ni ukubinoza gusa ibikorwa bigatangira.”

Uyu muyobozi w’akarere ka Rusizi Dr.Kibiriga yakomeje avuga ko kugira isoko ari iterambere rikomeye, bityo ko n’umushinga wo kubaka isoko ku kiyaga cya Kivu ahitwa ‘Hepfu’ muri Nkanka na wo ukomeje.

Ati “Umushinga wo kubaka isoko rya Hepfu ntiwavuyeho uracyariho, aho rikorera ni muri zone y’ikiyaga twifuza ko ryaba mpuzamahanga”.

- Advertisement -

Akarere ka Rusizi gatuwe n’ingo 104.937, muri zo 23.7% ziyobowe n’abagore. Ingo zituye mu cyaro ni 66%, izituye mu mujyi ni 33%.

Ubuhinzi bukorwa n’abagera kuri 74.4%. Umuriro w’amashanyarazi abawufite ni 67.3%, amazi abayafite ni 82.1%.

Mu kwesa imihigo 2023-2024, Akarere gafite igera ku 104, muri yo 16.8% yararangiye naho 58 iracyakurikiranwa.

Abayobozi b’imirenge y’Akarere ka Rusizi n’abayobozi banjyanama

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi.