Shema Fabrice akomeje guca amarenga yo kugaruka muri AS Kigali

Uwahoze ayobora ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yongeye kugaragaza ibimenyetso byerekana ko akizirikana iyi kipe ndetse ashobora kongera kuyibera umuyobozi igihe icyo ari cyo cyose.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Shema Ngoga Fabrice yandikiye abanyamuryango ba AS Kigali, abamenyesha ko yasezeye ku nshingano yari afite zo kuyobora iyi kipe.

Mu ibaruwa y’uyu mugabo, yavugaga ko yarekuye kubera impamvu ze bwite ariko ikiri ukuri cyatumye arekura ubu buyobozi, ni igabanywa ry’ingengo y’Imari Umujyi wa Kigali ugenera iyi kipe.

Gusa nyuma, Shema yakomeje kuba hafi cyane y’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ndetse anagaragara atanga uduhimbazamusyi dutandukanye ku mikino ikipe yagiye ibonamo intsinzi n’ubwo ari mike.

Kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko AS Kigali yari imaze gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0 ndetse ikayisezerera mu ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 3-0, Shema yongeye kubwira ijambo ryiza abakinnyi.

Uyu mugabo ufatwa nk’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe, yasanze abakinnyi mu kibuga abibutsa ko irushanwa bari gukina bakwiye kuryegukana kuko iyi kipe isanzwe imenyereye kuryegukana kandi bishoboka.

Shema yabibukije ko bafite ubushobozi bwo kwegukana igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, kandi we abona bishoboka kuko bafite ubushobozi bwo kubigeraho bafatanyije.

Uretse ibyo kando, uyu muyobozi yahise yemerera abakinnyi uduhimbazamusyi twikubye kabiri ku two bari basanzwe bahabwa ku mikino batsinze. Utu duhimbazamusyi twazaga twiyongera kuri miliyoni 5 Frw yari aherutse guha abakinnyi mu rwego rwo kubafasha kwishimana n’imiryango ya bo kuri Noheli.

Ibi Shema akomeje gukora, bamwe mu bakurikiranira hafi iyi kipe, babifata nk’ibimenyetso byo kuba yakongera kugaruka kuyiyobora mu gihe cya vuba, cyane ko ubu Umujyi wanabonye umuyobozi mushya, Dusengimana Samuel uherutse kugirana umusangiro n’abarimo Shema Ngoga Fabrice.

- Advertisement -

Seka Fred wahoze ari Visi Perezida, ubu ni we muyobozi w’agateganyo w’iyi kipe kugeza igihe abanyamuryango bazakorera Inama y’Inteko Rusange bagashyiraho ubuyobozi bwuzuye.

Shema Ngoga Fabrice akomeje kuba hafi cyane ya AS Kigali

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW