Shema Fabrice yahaye AS Kigali Noheli n’Ubunani

Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yahaye abakozi b’ikipe barimo abakinnyi ndetse n’abatoza, amafaranga yo kwinjirana mu mikuru ya Noheli n’isoza umwaka wa 2023.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, uyu mwaka yagowe n’ibibazo by’amikoro, ahanini byatewe n’igabanywa ry’amafaranga yagenerwaga n’Umuterankunga Mukuru wa yo.

Abayobozi ba yo, babibayemo kigabo kuko bakomeje kugerageza kugabanya amadeni ikipe yari ifitiye abakinnyi kugeza ubwo nta kirarane cy’umushahara abakinnyi baberewemo uretse uku kwezi kuri kurangira.

Mu rwego rwo kubafasha gusoza iminsi mikuru neza, ikipe yose yahawe amafaranga angana na miliyoni 5 Frw yo kubafasha kwinjira neza muri Noheli ndetse n’Ubunani.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko aya mafaranga yatanzwe na Shema Ngoga Fabrice wahoze ari umuyobozi w’iyi kipe ariko ugikomeza kuyiba hafi cyane mu rwego rwo kunganira abayobozi bamusimbuye.

Amakuru avuga ko ubwo yabahaga aya mafaranga, Shema yabasabye kuzabasha gusezerera ikipe ya Etincelles FC mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro mu mukino w’ijonjora ry’ibanze, cyane ko umukino ubanza wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, AS Kigali yahatsindiye igitego 1-0.

Ku rutonde rwa shampiyona, iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi ntabwo yorohewe kuko iri ku mwanya wa 15 n’amanota 15 n’umwenda w’ibitego bitanu.

Shema Fabrice yahaye Abakinnyi ba AS Kigali Noheli n’Ubunani
Shema Ngoga Fabrice ni umukunzi wa Kigali ubusanzwe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW