Sunrise yavuye i Kigali yemye, Police isitarira i Bugesera

Mu mikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya Sunrise FC yo mu Burasirazuba, yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0, mu gihe Bugesera FC yatsindaga Police FC ibitego 4-2 mu mukino wabereye i Bugesera.

Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo hakomeje imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, hakinwa imikino itanu.

Kuri Kigali Pelé Stadium ho, habereye imikino ibiri yabanjirijwe n’uwo Gorilla FC yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-0.

Uyu mukino washyiraga ku gitutu Jackson Mayanja utoza ikipe y’i Nyagatare, cyane ko yari amaze iminsi adaheruka amanota atatu imbumbe.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yatangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi ariko Gorilla FC igaragaza inyota yo kubona igitego n’ubwo byari bitaremera.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Samson Babuwa yahise atsindira Sunrise FC igitego cya Mbere ku munota wa 54.

Hari ku mupira waturutse hagati mu kibuga ariko ugendera hejuru, maze ba myugariro ba Gorilla ntibashobora kuwusubiza imbere, maze usanga uyu rutahizamu ahita awerekeza mu izamu.

Iyi kipe itozwa na Gatera Moussa, igitsindwa igitego yahise imera nk’ikangutse ndetse ikora impinduka kuko yahise ikuramo Yves na Bobo Camara, bahise basimburwa na Nsengiyumva Mustafa na Adeaga Adechola.

Gorilla FC yahise itangira gukora uburyo bwo gushaka igitego cyo kwishyura biciye ku ruhande rw’ibumoso rwakinagaho Mustafa, ariko Uwambazimana Léon na bagenzi be, bari beza mu bwugarizi bwa Sunrise FC.

- Advertisement -

Ku munota wa 90, byongeye kuba bibi ku kipe y’i Kigali, ubwo Brian Ssali yatsindiraga igitego cya Kabiri ikipe y’i Nyagatare ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina rwa Gorilla FC.

Gutsinda igitego cya Kabiri mu minota ya nyuma, byari bisobanuye ko iyi kipe y’i Burasirazuba ifite amahirwe menshi yo gutahana amanota atatu yuzuye.

Iminota 90 yongeweho itanu ariko yose irangira Sunrise FC yegukanye intsinzi ku bitego 2-0 yatsinze

Indi kipe yatsikiye kuri uyu munsi, ni Police FC yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 4-2 mu mukino wabereye kuri Stade Bugesera.

Bugesera FC yatsindiwe na Ani Elijah watsinze ibitego bibiri, Gakwaya Léonard na Byiringiro David. Police FC yatsindiwe na Hakizimana Muhadjiri wanahushije penaliti na Bigirimana Abedi.

Musanze FC ibifashijwemo na Lethabo Mathaba na Peter Agblevor, yatsindiye Amagaju FC i Huye ibitego 2-0.

Marines FC yo yatsindiye Étoile de l’Est kuri Stade Umuganda, ibitego 3-2 bikomeza kuganisha ahabi iyi kipe y’i Burasirazuba.

Undi mukino wundi wabaye, ni uwahuje APR FC yari yakiriye ikipe ya Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi n’ebyiri z’ijoro.

Imikino itatu iteganyijwe ejo, ni uwa Mukura vs Kiyovu Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, Etincelles FC izaba yakiriye AS Kigali na Rayon Sports izaba yakiriye Muhazi United kuri Kigali Pelé Stadium.

Gorilla FC yabanjemo
Sunrise FC yabanjemo
Babuwa ni we watsinze igitego cya mbere
Samson Babuwa yagize umukino mwiza
Uwambazimana Léon yagize umukino mwiza
Ibyishimo nyuma yo gutsinda igitego cya Mbere
Bahise bajya gushimira abafana
Sunrise FC yahise isenga ishimira Imana ku manota yakuye i Kigali
Ntiwari umunsi mwiza kuri Police FC
Bugesera FC yatsindiye Police FC kuri Stade ya Bugesera

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW