Uganda U18 yasezereye u Rwanda muri Cecafa (AMAFOTO)

Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’Abatarengeje imyaka 18, yatsinze iy’u Rwanda batarengeje iyo myaka igitego 1-0 mu mukino wa 1/2 w’irushanwa rihuza Ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (Cecafa) riri kubera muri Kenya.

Uyu munsi ni bwo habaye imikino ya 1/2, yabimburiwe n’umukino w’u Rwanda na Uganda wabaye mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri.

Uganda yaje gusezerera u Rwanda irutsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Abubakar Mayanja ku munota wa 59.

Nyuma y’uyu mukino hakaba hagiye kuba umukino w’undi wa 1/2 aho Kenya iribukine Tanzania, itsinda ikazasanga Uganda ku mukino wa nyuma.

U Rwanda ruzahatanira umwanya wa 3 n’ikipe iri butsindwe hagati ya Tanzania na Kenya ziri gukina umukino wa 1/2.

Ni umukino wabereye kuri Jomo Kenyatta Stadium
Abubakar Mayanja ni we watsindiye Uganda
Ikipe y’u Rwanda yabanjemo
Ikipe ya Uganda yabanjemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW