Umukinnyi wa APR FC yapfushije umubyeyi

Mbere y’amasaha make ngo ikipe ya APR FC ikine n’Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, Taddeo Lwanga ukinira iyi kipe y’Ingabo, yabuze umubyeyi we wari umaze igihe arwaye.

Ni inkuru ibabaje yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023. Taddeo Lwanga abicishije ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Instagram na X yahoze yitwa Twitter, yatangaje ko ababajwe no kubura papa we umubyara.

Ati “Ugize urugendo rwiza. Nyuma yo kubagwa inshuro eshanu mu mezi abiri wari wagerageje gukomeza gukomera. Imana Igutuze aheza Papa.”

APR FC ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yihanganishije Lwanga nyuma yo kubura papa we.

Bati “Ubuyobozi bwa APR FC n’abafana, bwihanganishije Taddeo Lwanga wabuze umubyeyi we w’umu Papa.”

Ikipe yaraye mu Karere ka Huye, aho igomba gukina n’Amagaju FC Saa cyenda z’amanywa mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona. Iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 30.

Taddeo Lwanga yapfushije papa we umubyara
Papa wa Taddeo Lwanga yapfuye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW