Abakinnyi ba Addax SC barashinjwa kurya dindon y’abandi

Urugo ruturanye n’aho abakinnyi ba Addax SC batuye, rurabarega kurya dindon ya rwo yarariraga amagi 12.

Ibi byabereye mu Kagari ka Akinyambo, Umudugudu wa Rugarama, Umurenge wa Muyumbu.

Ba nyiri dindon bavuga ko barimo gusaba umuyobozi wa Addax SC, Mvukiyehe Juvénal ngo abishyure iri tungo bivugwa ko ryariwe n’abakinnyi be nk’uko inkuru dukesha Oswald Oswakim wa RadioTV10 yabivuze akoresheje urukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter.

Ba nyiri iriya dindon bivugwa ko yariwe n’aba bakinnyi, bavuze ko amagi yose yarariraga ahita ajugunywa kuko nta kindi yakoreshwa.

Umubyeyi w’abana bo mu rugo rushinja aba bakinnyi kurya dindon ya bo, yavuze ko yababajwe cyane n’ibi byabaye kuko yayifataga nk’inshuti ye kuko umwana we yarezwe n’amagi yatewe n’iyi dindon.

UMUSEKE wifuje kuvugana na Mvukiyehe Juvénal uyobora Addax SC, ariko uyu muyobozi araruca ararumira.

Iyi dindon yari ifite amagi irarira

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW