APR yakatishije itike ya 1/2 muri Mapinduzi Cup

Nyuma yo gusezerera ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, ikipe ya APR FC yahise ikatisha itike ya 1/2 mu irushanwa rya Mapinduzi Cup riri kubera muri Zanzibar.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru Saa moya n’iminota 15 z’ijoro, ku isaha ya Kigali.

Ikipe y’Ingabo si benshi bayihaga amahirwe, ahanini bashingiye ku kuba yari igiye gukina n’ikipe imaze kwandika izina ku mugabane wa Afurika.

Ikipe ya Yanga Africans yari yiganjemo abakinnyi b’abasimbura ndetse n’abakina mu kipe y’abato, mu gihe APR FC yo yari yifashishije abayo beza.

Hakiri kare cyane, ku munota wa 21, Moloko yatsindiye Yanga Africans igitego cya mbere, benshi batangira gutekereza ko ikipe y’Ingabo ishobora kugorwa n’uyu mukino.

Gusa ntabwo abasore ba Thierry Froger bigeze bacika intege, kuko ku munota wa 45 babonye igitego cyatsinzwe na Sanda ku mupira wari ubanje guterwa na Victor Mbaoma, umunyezamu wa Yanga awukuramo ariko Sanda awusubizamo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, ariko biha amahirwe menshi Abanyarwanda.

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, Victor Mbaoma yahise atsindira igitego ikipe y’Ingabo, byayishyiraga mu mwanya mwiza.

Yanga yahise ibona ko amazi atari yayandi, maze itangira gushaka igitego cyo kubanza kunganya ariko APR FC yari nziza mu mpande zose.

- Advertisement -

Ikipe y’Ingabo yagize umukino mwiza, yaje kubona igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Sharaf Eldin Shiboub Abdelrahman, ku mupira yateresheje ukuguru kw’imoso.

Nyuma y’uko iminota 90 yari irangiye, hongeweho iminota icyenda ariko na yo irangira intsinzi itashye i Rwanda ku kipe y’Ingabo.

Ikipe ya APR FC yageze muri 1/2 cya Mapinduzi Cup nyuma yo gusezerera Yanga SC iyitsinze ibitego 3-1.

Iyi kipe y’Ingabo yahasanze Mlandege FC bizahura, nyuma yo gusezerera KVZ kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya 0-0.

Mugisha Gilbert ntiyari mwiza uyu munsi
Guhangana ko kweaeimo
Abakinnyi APR FC yari yabanjemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW