Burundi: Bunyoni wahimbye Perezida ngo ni “Vuvuzela” yarajuriye

Ku wa 2 Mutarama 2024, Uwahoze ari igihangange mu gihugu cy’u Burundi, Jenerali Alain Guillaume Bunyoni, ufunzwe burundu muri gereza ya Gitega, yajuririye ku rwego rwa kabiri rw’Urukiko rw’Ikirenga.

Mu ntangiro z’Ugushyingo 2023, ni bwo Bunyoni yakatiwe n’Urukiko rw’ikirenga igihano cyo gufungwa burundu ari muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi no kwica Umukuru w’igihugu.

Yahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo umugambi wo guhirika ubutegetsi, kugerageza kwica Perezida wa Repubulika no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Kwica Perezida Ndayishimiye ngo byari gukorwa binyuze ku mupfumu wo mu Ruyigi bakoresheje uburozi.

Gusa uwo mupfumu ngo Bunyoni yarangiwe n’umunyamakuru witwa Bob Rugurika ntiyigize atumizwa mu Rukiko, yewe n’uwo munyamakuru.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwashinje Bunyoni kwita Perezida Ndayishimiye “Vuvuzela” mu gihe ngo Minisitiri w’Intebe, Ndirakobuca Garvais yamwitaga “Impene cyangwa Ihene mu Kinyarwanda”.

Ubushinjacyaha buvuga ko “Vuvuzela” biri mu butumwa bwa Bunyoni na Bob Rugurika, ibyo  Bunyoni ahakana akavuga ko atari we wabyanditse.

Mu byo kwita Minisitiri w’Intebe “Ihene” yavuze ko babikuye mu butumwa bwo muri telefone y’umugore we kuko ari yo mvugo bashimye kumwita kuko Ndirakobuca yigize kubagemurira “Ihene iryoshye”.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko Bunyoni yireguye avuga ko bahisemo kwita “Impene” Minisitiri Ndirakobuca mu buryo bwo kuzirikana uburyohe bw’iyo hene yabagemuriye akiri umutegetsi ukomeye.

- Advertisement -

Mu bindi byaha yahamijwe harimo ibyo kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko no guhungabanya ubukungu w’igihugu.

Urukiko kandi rwategetse ko imitungo ye ihita ifatirwa, harimo inzu enye n’izindi nyubako, ikibanza ndetse n’imodoka 14.

Gen. Bunyoni yaburanishijwe n’Urukiko rw’Ikirenga muri gereza nkuru ya Gitega (centre), aho afungiye nyuma y’uko yatawe muri yombi muri Mata 2023, afatiwe muri Bujumbura Rural , araye aribwuzuze imyaka 51 y’amavuko.

Gen. Bunyoni areganwa n’abandi bantu barimo Colonel muri Polisi, Désiré Uwamahoro wakatiwe gufungwa imyaka 15, umukozi mu rwego rushinzwe iperereza (SNR), Destino-Samuel Bapfumukeko na we wahanishijwe gufungwa imyaka 15.

Abandi ni Melchiade Uwimana wari umuyobozi mu nzego z’ibanze wakatiwe gufungwa imyaka 3, Isaac Banigwaninzigo, wari umushoferi wa Bunyoni wakatiwe gufungwa imyaka 3, na Côme Niyonsaba, umwubatsi w’amazu nawe wakatiwe gufungwa imyaka 3.

Ni urubanza rwarimo n’umushoferi wa Bunyoni Didace Igiraneza, wagizwe umwere n’Urukiko rw’Ikirenga.

Placide Gatoto, umwunganizi mu mategeko wa Jenerali Bunyoni, yavuze ko Urwego rwa kabiri rw’Urukiko rw’Ikirenga, rutarabaha igisubizo ngo rutegure igihe cy’iburanisha mu mizi.

Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW