Dindon yashinjwe abakinnyi ba Addax SC yabonetse

Nyuma y’uko abaturanyi b’ahacumbitse ikipe ya Addax SC bavuze ko abakinnyi bashobora kuba barariye dindon yarariraga amagi 12, batunguwe no kubona itashye ari nzima.

Mu minsi ishize mu Murenge wa Muyumbu, havuzwe amakuru ya dindon yari yabuze ndetse bikekwa ko yaba yarariwe n’abakinnyi b’ikipe ya Addax SC iyoborwa na Mvukiyehe Juvénal.

Ba nyiri iyi dindon bo, bashingiraga ku kuba hari amababa ya yo yasanzwe mu rugo aba bakinnyi bacumbitsemo nk’uko amakuru dukesha Umunyamakuru, Oswald Oswakim, abivuga.

Mu iperereza ryakomeje gukorwa ngo hamenyekane koko niba ari abakinnyi ba Addax SC bayiriye, ba nyiri urugo rwavugaga ko rwabuze iyi dindon, bagiye kubona iragarutse ndetse isubira mu magi yarariraga uko ari 12.

Dindon yagarutse mu magi yarariraga

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW