FERWAFA yatangaje Ingengo y’Imari ya 2024

Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yemeje Ingengo y’Imari ingana na Miliyari 9.9 Frw zizakoreshwa muri uyu mwaka wa 2024.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Mu byagombaga kuganirwaho muri iyi Nteko Rusange, harimo kwemeza Ingengo y’Imari y’uyu mwaka wa 2024. Abanyamuryango ba Ferwafa, bemeje Ingengo y’Imari ingana na Miliyari 9.9 Frw.

Bimwe mu bikorwa bizakorwa muri iyi Ngengo y’Imari, harimo amarushanwa atandukanye ndetse no kuzajya gushaka Abanyarwanda bakina ku Mugabane w’i Burayi. Yose angana na miliyari 3.21 Frw.

Harimo kandi ibihembo ku makipe mu byiciro bitandukanye, ibikoresho by’Itumanaho, imishahar y’abakozi ba Ferwafa, ingendo z’imbere mu Gihugu no hanze ya cyo mu iri shyirahamwe, kongerera ubushobozi abakozi, ubwishingizi ku mutungo utimukanwa n’ibindi.

Abanyamuryango ba Ferwafa bemeje Ingengo y’Imari ya 2024

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW