Gasabo: Inzu yahiriyemo Umuryango wose

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Murindi I mu Kagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, inkongi yibasiye inzu abari bayirimo bose  bapfiramo.

Amakuru avuga ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira 25 Mutarama 2024 .

Amakuru avuga ko inzu yahiriyemo umugabo n’umugore we n’abana babo babiri.

Hari abavuga ko inzu ishobora kuba yatwitswe n’umugabo biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we akoresheje lisansi.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko bikekwa ko umugore yari yarabyaye abana hanze bityo bigakurura amakmbirane mu rugo.

Umwe yabwiye Radio/TV  Flash ati “ Yamubwiraga ko ari kumurerera abana be we atamubyarira.  Nge ikintu nasaba nk’umugabo ushyamirana n’umugore, abantu bakabimenya, abantu bakabatandukanya”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Mulindi,Ntama Eugene, nawe avuga ko nta kibazo kizwi bari bafitanye gusa ko ibyakozwe n’umugabo byari byateguwe.

Ati “Umugabo nyiri urugo asa nk’uwari wabiteguye kuko yakoresheje lisansi.Haje inzego zose, dugamagara polisi, na RIB muri iryo joro. Abari bagihumeka bajyanwa kwa muganga n’Imbangukiragutabara zaje kubatwara  iKanombe,nyuma umwana wari washize umwuka bamujyana mu Bitaro bya Kacyiru.”

Nyuma nibwo abandi bana , umugore n’umugabo baje kwitaba Imana.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW