Général wayoboraga Kiyovu yazinutswe ruhago y’u Rwanda

Uwahoze ari umuyobozi w’Umuryango w’ikipe ya Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général, yemeje ko atakiri umuyobozi w’iyi kipe ndetse yazinutswe umupira w’u Rwanda burundu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama, ni bwo hamenyekanye inkuru yavugaga ko Ndorimana Jean François Régis, Général, yeguye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports.

Ibi byabaye nyuma y’uko iyi kipe yakomeje kuvugwamo ibibazo by’amikoro, byanabaye impamvu yo gutakaza abakinnyi beza iyi kipe yari ifite.

Uyu muyobozi aganira na UMUSEKE, yemeje ko koko atakiri umuyobozi w’iyi kipe yo ku Mumena ndetse nta nuzongera kumubona mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ndorimana yavuze ko yazinutswe icyitwa umupira w’amaguru wo mu Rwanda, cyane ko mu minsi ishize hari n’abakunzi b’iyi kipe bumvikanye bamutunga urutoki nk’uwateje ibibazo iyi kipe.

Uyu muyobozi yafashe izi nshingano, nyuma yo gusimbura Mvukiyehe Juvénal wahoze ayiyobora ariko akaza kugura Addax SC ikina mu cyiciro cya Kabiri.

Ndorimana Jean François Régis ntakiri umuyobozi wa Kiyovu Sports

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW