Handball: Ikipe y’Igihugu yatsinze umukino wa gicuti

Mu gukomeza gukaza imyiteguro yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinze APR Handball Club ibitego 39-25.

Ikipe y’igihugu ya Handball irimo yitegura Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri tariki ya 17-27 Mutarama 2024, yakinnye umukino wa gicuti na APR HC.

Wari umukino w’imyitozo wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2024 muri BK Arena, ugamije kureba urwego aba basore bariho.

Uyu mukino warangiye Ikipe y’Igihugu itsinze ibitego 39-25.

Biteganyijwe ko ku Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024, ari bwo ikipe y’Igihugu izakora imyitozo ya nyuma muri BK Arena mu gitondo na nimugoroba.

Ku wa Mbere tariki ya 8 Mutarama, nta myitozo iteganyijwe kuko ikipe izaba iri mu myiteguro y’urugendo rwerekeza mu Misiri, aho izahaguruka mu ijoro ryo kuri uwo munsi rishyira ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024.

Ikipe y’Igihugu ikaba izakomereza umwiherero mu Misiri aho biteganyijwe ko izakina imikino ibiri ya gicuti Maroc na Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 12 na 14 Mutarama 2024.

Imyitozo irimo gukoreshwa n’umutoza wungirije, Bagirishya Anaclet kuko umutoza mukuru Umunya-Espagne Rafael Guijosa yagiye mu biruhuko, ndetse azahurira n’ikipe mu Misiri tariki ya 10 Mutarama 2024.

U Rwanda rwitabiriye inshuro ya mbere rugiye kwitabira Igikombe cya Afurika cya Handball, ruri mu itsinda rimwe na DR Congo, Zambia ndetse na Cape Verde.

- Advertisement -
Umukino wabereye muri BK Arena
Wari umukino ugamije kureba uko amakipe yombi ahagaze

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW