Umusore wo mu karere ka Huye witwa Ndiramiye Jean akurikiranyweho kwica atemye umukecuru yasanze mu nzira akamwadukira ntacyo bavuganye.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ku mugoroba wo ku wa 4 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Gasongati mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye.
Nyakwigendera watemwe n’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 38 yitwaga Mukandaga Jacqueline w’imyaka 66.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko bariya bombi ntacyo bapfaga ko uriya musore yasohotse mu rugo iwabo aho yariho aserera na mushiki we.
Yagize ati “Uriya mukecuru yaravuye guhaha maze ahura nuriya musore ahita amutema maze ahita apfa.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bariya bombi bari baturanye ariko bitari urugo ku rundi.
Inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’abaturage zikimara gufata Ndiramiye yavuze ko yavuye mu rugo iwabo yitabara akubitana n’uwo mukecuru mu kabwibwi ahita amutema akoresheje umuhoro.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ukekwaho kwica yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Huye, naho nyakwigendera akaba asize umwana umwe nawe mukuru aho yari n’umupfakazi.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye