Itara ryatse muri Kiyovu Sports

Nyuma y’uruhuri rw’ibibazo byakomeje kugaragara muri Kiyovu Sports, ubu abakinnyi ndetse n’abatoza ba yo, baramwenyura.

Iyi kipe y’i Nyamirambo, yakomeje kurwana n’ibi bibazo byose kugeza magingo aya.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Umujyi wa Kigali hari amafaranga wahaye Kiyovu Sports, na yo igahita iyaha abakinnyi n’abatoza ndetse n’abandi bakozi.

Amakuru avuga ko mu birarane by’imishahara bafitiwe, bahawemo umushahara w’ukwezi kumwe.

Iyi kipe iraza gukina na Gorilla FC mu mukino ubanza wa 1/8, uza kubera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari kumwenyura

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW