Kenny Sol yasezeranye n’inkumi ikubutse mu Bushinwa- AMAFOTO

Umuhanzi Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol mu muziki, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa w’ikizungerezi witwa Kunda Alliance Yvette bitegura kurushinga.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2023 mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

Ni nyuma y’amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga na Kunda yishimiye kwambikwa impeta na Kenny Sol.

Uyu mukobwa bivugwa ko avuye kwiga mu Bushinwa, iby’urukundo rwe na Kenny Sol ntibyakunze kujya ahagarara kuko barugize ibanga rikomeye kugeza ubwo uyu munsi bagiye gusezerana imbere y’amategeko.

Umuhanzi Kenny Sol azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ikinyafu’ yakoranye na Bruce Melodie, ’Agafire’, ’Say my name’, ’Haso’, ’One More Time’ yakoranye na Harmonize, n’izindi.

Kenny Sol na Kunda basezeranye imbere y’amategeko

Kenny Sol n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko
Abasore b’ibigango bacungiye umutekano aba bombi
Inkumi yasezeranye na Kenny Sol ikubutse mu Bushinwa

Amafoto:Inyarwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW