Komisiyo y’Amatora muri FERWAFA yabonye umuyobozi mushya

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bemeje ko Rugera Jean Claude ari we muyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri iri shyirahamwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango ba Ferwafa. Mu byari ku murongo w’ibyigwa, harimo no gutoza ubuyobozi bushya bwa Komisiyo y’Amatora muri iri shyirahamwe.

Abanyamuryango bagiriye icyizere Rugera Jean Claude wayoboye La Jeunesse FC, bamutora ku majwi 46. Visi Perezida muri iyi Komisiyo, yabaye Nkunzimana Bernard watowe ku majwi 33, Musabaganwa Christine, Iradukunda Irene na Uwanziga Eugenie, batorerwa kuba abagize iyi Komisiyo.

Aba basimbuye Komite y’iyi Komisiyo yari iyobowe na Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, yari imaze imyaka irenga 10 muri izi nshingano.

Rugera Jean Claude yatorewe kuyobora Komisiyo y’Amatora muri Ferwafa
Abanyamuryango ba Ferwafa bemeje umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW