KRG The Don ukunzwe muri Kenya ategerejwe i Kigali

KRG The Don umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Kenya ategerejwe i Kigali mu bikorwa bitandukanye birimo gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda.

KRG The Don ni umwe mu bahanzi umuziki wahiriye muri Kenya aho afite abakunzi benshi ndetse n’ifaranga.

Usibye ibikorwa by’ubuhanzi anashora mu bukerarugendo, ubwubatsi, ingendo, amahoteli n’ibindi.

Kuwa 11 Mutarama 2024 KRG The Don yashyize hanze indirimbo yakoranye na Konshens yitwa “Time Bomb” iri gutigisa utubyiniro muri Kenya.

Amakuru agera ku UMUSEKE avuga ko mu cyumweru gitaha KRG The Don azaba ari mu Rwanda.

Umwe mu ba hafi be yagize ati ” Yego, gahunda irahari yo kuza i Kigali mu bikorwa birimo no gukorana n’Abanyarwanda.”

Uyu muhanzi wavukiye muri Kenya, byageze mu mwaka wa 2015 bivugwa ko atunze imodoka 30 z’igiciro.

Ubwo muri Kanama 2023 yaganiraga na Citizen Tv yo muri Kenya yavuze ko atunze asaga miliyari 33 Frw.

Gusa hari bamwe mu bakurikira imyidagaduro yo muri Kenya bavuga ko mu bijyanye n’amafaranga yirata haba harimo n’agatwiko.

- Advertisement -

Uyu muhanzi ukunzwe n’igitsina gore azwi kandi mu ndirimbo zirimo “Una shida gani” yakoranye na Darassa, “Mambo Imechmka” ari kumwe na Daddy Andre n’uwitwa Dufla, “Wano” n’izindi.

Reba indirimbo Time Bomb ya KRG The Don ft Konshens

KRG The Don ategerejwe i Kigali

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW