M23 yahakanye kubuza abaturage gusarura imyaka, no kubambura imirima yabo

M23 yikomye bikomeye Radio Okapi ya ONU muri RDC mu itangazo uyu mutwe washyize hanze kuri uyu wa 10 Mutarama 2024 nyuma y’inkuru ivuga ko M23 yafashe bugwate imirima y’abahinzi muri teritwari ya Rutshuru, ibabuza gusarura imyaka yabo.

Iyo nkuru ya Radio Okapi yatambutse ku wa 8 Mutarama 2024 ivuga ko M23 yigaruriye iyo mirima yo mu gace ka Kaunga, mu bilometero 5 by’Amajyaruguru y’Umujyi wa Kiwanja.

Iyo radiyo ikomeza ivuga ko abaturage bo muri ako gace bagiye kwicwa n’inzara kandi imyaka yabo yeze.

Okapi ishimangira ko iyo mibereho mibi n’urugomo abaturage bakorerwa na M23 byashimangiwe na Jean Claude Mbabaze, perezida wa Sosiyete sivile muri Rutshuru.

M23 ishinja radio Okapi kubima urubuga ngo banyomoze ibyahimbwe na Jean Claude Mbabaze utuye i Goma, ariko udahwema gutangaza ibinyoma ku bibera i Rutshuru.

Ivuga ko Pasiteri Mbabaze witwikira umutaka wa sosiyete sivile yataye urusengero n’abayoboke i Rutshuru-Centre kandi babayeho neza kubera gucungirwa umutekano na M23.

Uyu mutwe uvuga kandi ko uyu mugabo asanzwe ari igikoresho cya Kinshasa akaba n’umwe mu bakorana bya hafi n’umutwe w’iterabwaboba wa FDLR.

M23 ivuga ko ibice igenzura urujya n’uruza rukorwa nta ntambamyi n’abaturage bagakora ibikorwa bibateza imbere.

Utera utwatsi ibyo kugwatira no kubuza abaturage gusarura imyaka yabo ahubwo ugashimangira ko umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye ku buryo bushimishije.

- Advertisement -

Wongeye kandi gushinja Guverinoma ya Kinshasa gufunga imihanda ya Goma-Rutshuru na Goma-Masisi.

M23 yavuze ko ibyo Radio Okapi yayigeretseho byakozwe n’urubyiruko rwo muri Wazalendo batereranywe na Leta bakajya kwiba imyaka y’abaturage.

Yagize iti ” M23 yatabaye abaturage bo muri ako gace, basubukuye ibikorwa byabo mu ituze.”

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23, yashimiye urubyiruko rwo muri Wazalendo n’indi mitwe ikomeje kwiyunga kuri Alliance Fleuve Congo.

M23 irashinja Radio Okapi kubiba amacakubiri

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW