UPDATE: U Bufaransa bwashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Gabriel Attal, wasimbuye Elizabeth Borne weguye kuri uyu wa Mbere.

Gabriel Attal w’imyaka 34 y’amavuko, ni we Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa muto mu mateka y’iki gihugu.

INKURU YARI YABANJE

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Elizabeth Borne, yeguye kuri uyu wa Mbere nyuma y’umwaka n’amezi umunani ari mu nshingano ze.

Perezida Emmanuel Macron yiteguye gukora impinduka zikomeye muri Guverinoma.

Abinyujije ku rubuga X, Perezida Macron yashimiye Borne ku mirimo y’intangarugero yakoreye igihugu ariko ntiyagira icyo avuga ku bwegure bwe.

Perezida Macron yiteguye kwemera ubwegure kuri uyu wa kabiri . Bitekerezwa ko uwari Minisitiri w’Uburezi Gabriel Altar usanzwe ukorana bya hafi na Macron aza kumusimbura kuri uyu mwanya.

Ubufaransa bwibasiwe n’imyigaragambyo y’abamagana amavugurura ku bijyanye na pansiyo ndetse n’itegeko rigenga abinjira n’abasohoka

UMUSEKE.RW

- Advertisement -