Mussa Esenu ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports

Nyuma y’imyaka ibiri akinira ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, rutahizamu ukomoka muri Uganda, Mussa Esenu yamaze gutandukana n’iyi kipe yaguze abataha izamu babiri.

Mu minsi ishize, ni bwo havuzwe amakuru y’ibiganiro byari hagati y’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports na Mussa Esenu, byaganishaga kumwongerera amasezerano.

Uyu munya-Uganda utaragize igikundiro muri iyi kipe, yamaze gutandukana na yo nyuma yo gusoza amasezerano ye ariko impande zombi ntizibashe guhuza ibiganiro byo kuyongera.

Rayon Sports iherutse kongera imbaraga mu busatirizi bwa yo, isinyisha umunya-Sénégal, Alon Paul Gomis na Alysény Camara Agogo ukomoka muri Guinéa Conakry, bombi basinye amasezerano y’amezi atandatu.

Aba bombi baraza biyongera kuri Rudasingwa Prince na Charles Bbaale.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Gasogi United iheruka gutandukana na Rutahizamu Maxwell Lavel Djumekou kubera umusaruro udashimishije, irimbanyije ibiganiro n’uyu rutahizamu.

Alon Paul Gomis yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi atandatu
Alsény Camara Agogo yatangiye imyitozo yoroheje

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW