Nyanza: Abantu 8 bafashwe bakekwaho ubucuruzi bw’urumogi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Bafashwe bakekwaho gucuruza urumogi

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu tugari dutandukanye hafashwe abantu 8 bakekwaho gucuruza urumogi.

UMUSEKE wamenye ko DASSO, Polisi, ingabo za gisirikare na RIB bakoze “operations” yo gufata abantu bakoze ibyaha bakanga kwitaba RIB hamwe n’abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge (Urumogi).

Hafashwe umuntu umwe bikekwa ko yaranguzaga urumogi ku bandi barindwi na bo batawe muri yombi.

Abafashwe ni SIBOMANA w’imyaka  42, BIHEZANDE  w’imyaka 40, NIRORA w’imyaka 37, BAZUBAGIRA w’imyaka 32, Aimable w’imyaka 35, KWIZERA w’imyaka 29, MANIRAHALI w’imyaka 28 na NDORIMANA w’imyaka 35.

Uyu Ndarimana yafatanywe udupfunyika 99 tw’urumogi bikekwa ko yari yaruhishe mu myenda yari yambaye, ubwo yari yurijwe imodoka arukuramo aruta muri rigori, abonwa n’abaturage bigenderaga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza busaba abaturage kwirinda ibyatuma bibashora mu mategeko kuko bibagiraho ingaruka.

Uyu yafatanwe udupfunyika tw’urumogi

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza