Police na APR zageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwali

Ikipe ebyiri z’Abashinzwe Umutekano, ni zo zageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Igikombe cyo Kwihiza Umunsi w’Intwali.

Iri rushanwa ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024, ribera kuri Kigali Pelé Stadium. Amakipe ane ayoboye shampiyona y’u Rwanda, ni yo ari gukina iri rushanwa.

Ikipe ya APR FC na Musanze FC, ni zo zabimburiye izindi, zikina Saa Cyenda z’amanywa. Abakunzi b’amakipe yombi, bari babukereye ari benshi, cyane ko kwicara ahansazwe byasabaga kwishyura ibihumbi 2 Frw ukareba imikino ibiri.

Ikipe y’Ingabo yabanje kubona igitego hakiri kare ku munota wa Gatandatu, cyatsinzwe na Ndikumana Danny kuri penaliti yari ikozwe na ba myugariro b’iyi kipe y’i Musanze.

Gusa ntiyigeze irekura, kuko ku munota wa 68, Musanze FC yabonye igitego cyatsinzwe na Salomon Adeyinka ariko mbere yo kwemezwa cyabanje guteza impaka kuko umupira waciye mu nshundura zacitse.

Nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 y’umukino, hagombaga gukurikiraho gutera za penaliti kugira ngo hamenyekane itsinze.

Ikipe ya APR FC, yinjije penaliti enye kuri ebyiri za Musanze FC, maze ikipe y’Ingabo igera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Igikombe cyo Kwizihiza Umunsi w’Intwali.

Hahise hakurikiraho umukino wa Rayon Sports na Police FC, zakinnye Saa kumi n’ebyiri z’ijoro kuri iyi Stade n’ubundi.

Aba-Rayons bari benshi, cyane ko banahaga ikaze umutoza mushya, Julien Mette ukomoka mu Bufaransa.

- Advertisement -

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, cyane ko impande zombi zari zihagaze neza muri uyu mukino.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Gikundiro yagerageje gusatira ndetse biyiviramo kubona igitego hakiri kare.

Ku munota wa 58, Umunye-Congo, Hértier Nzinga Luvumbu, yari afunguye amazamu ku mupira uteretse yateye maze Rukundo Onesme wa Police FC, awurebesha amaso gusa kugeza ugeze mu rushundura.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano, ntiyacitse intege kuko yakomeje gusatira ibicishije kuri Hakizimana Muhadjiri, Bigirimana Abedi ndetse na Peter Agblevor.

Ku munota wa 67, iyi kipe itozwa na Mashami Vincent, yahise ibona igitego cyo kwishyura, cyatsinzwe na Peter Agblevor ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports.

Nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura, amakipe yombi nta rindi kosa yigeze akora ndetse iminota 90 yarangiye anganya igitego 1-1, maze berekeza muri za penaliti ngo zibakiranure.

Nyuma yo kwerekeza muri za penaliti, Rayon Sports yahushije ebyiri za Mitima Isaac na Charles Baale, mu gihe Police FC yahushije imwe ya Sseruyide Moses.

Uko penaliti zatewe:

Hakizimana Muhadjiri yafashe penaliti ya mbere ndetse ayitera neza, Umunyezamu Ndiaye ajya mu rundi ruhande.

Luvumbu yatsinze neza penaliti ya mbere ya Rayon Sports, ayitera mu ruhande, Umunyezamu Rukundo ntiyanyeganyega.

Mugenzi Bienvenu yatsinze penaliti ya kabiri ya Police FC nubwo Ndiaye yari yakurikiye.

Kanamugire Roger yatsinze neza penaliti ya kabiri ya Rayon Sports ku mupira yazamuye.

Ndahiro Derrick yatsinze neza penaliti ya gatatu ya Police FC ariko Ndiaye yakoze ku mupira uramunanira.

Charles Bbaale yateye hejuru penaliti ya gatatu ya Rayon Sports.

Sseruyide Moses yateye penaliti ya kane ya Police FC, Umunyezamu Ndiaye ayikuramo.

Nsabimana Aimable yateye penaliti ya kane ya Rayon Sports, ayinjiza neza nubwo Rukundo yari yakurikiye.

Nsabimana Eric ‘Zidane’ yateye penaliti ya gatanu ya Police FC, ayinjiza neza.

Mitima Isaac yateye penaliti ya gatanu ya Rayon Sports, Umunyezamu Rukundo ayikuramo.

Byari bisobanuye ko ikipe y’Abashinzwe Umutekano yakatishije itike yo kuzakina na APR FC ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa uzakinwa ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024. Kuri uwo munsi kandi, Rayon Sports WFC izakina na AS Kigali WFC.

Umukino wa Police FC na Rayon Sports, washimishije abawurebye
Peter Agblevor yahise yishyurira Police FC
Luvumbu yari yabanje gutsindira Rayon Sports
Umukino wa APR FC na Musanze FC wari ukomeye
Pavelh Ndzila yafashije APR FC kugera ku mukino wa nyuma
Ndikumana Danny ni we watsindiye igitego APR FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW