Sem-G Dile umuhanzi wo kwitega ku isoko ry’umuziki

Umuhanzi Semana Gisubizo uzwi nka Sem-G Dile uri mu bahanzi bashya bigaragaje nk’abanyempano mu mwaka wa 2023, yafashe ingamba nshya yiteze ko zizamugeza ku rwego rwiza mu muziki w’u Rwanda, akanarushaho guhagarira Igihugu mu mahanga.

Semi-G Dile ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi ukorera ibikorwa bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashaka kuzamura ibikorwa bye bya muzika ku rwego rw’Isi atibagiwe ku ivuko.

Sem-G Dile, uvuka mu karere ka Burera, avuga ko yavutse akunda umuziki, akura abikora bisanzwe byo kwishimisha, mu bigo by’amashuri yizemo bigiye bitandukanye haba mu Rwanda, mu Buhinde, ndetse na naho ari kubarizwa  muri America ngo akomejkubyitangira

Uyu muhanzi yatangarije UMUSEKE ko yiteguye kugira uruhare runini mu muziki w’u Rwanda ndetse n’imikoranire y’abahanzi batandukanye yaba ab’imbere mu gihugu n’abari hanze yarwo.

Yagize ati “Umuziki ufite umwanya munini mu buzima bwanjye. Uyu munsi, ndabona ndi kugera kuri byinshi, nkomeza kwagura inzozi zanjye, icy’ingenzi muri iki gihe mu rugendo rwa muzika ni ukwibanda ku bucuruzi bw’umuziki no kureba uko ukorana n’abandi byagufasha kujya ku isoko mpuzamahanga.”

“Urabona ko uko havuka ubwoko bushya bw’umuziki niko haza n’abahanzi bashya, batandukanye n’abo usanzwe wumva.”

Sem-G yongeraho ko mu mwaka wa 2024 yifuza kuzamura ibendera rya muzika nyarwanda mu mahanga.

Ati “Ni umwaka nifuza gukora ibintu bidasanzwe mu muziki, nkagura ibikorwa byanjye ndetse n’ubuhanzi muri rusange.”

Sem-G aherutse gusohora indirimbo yitwa “Woah” (Unama) yakozwe mu buryo bw’amajwi na Evydecks, amashusho atunganywa na AB Godwin.

- Advertisement -

Reba indirimbo ya SEM-G Dile

 

Sem-G uvuka i Burera arakataje mu muziki

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW