Sunrise FC yasuye Perezida wa yo

Nyuma yo kugirwa umwere ku byaha birimo gukoresha nabi umutungo wa rubanda, abakozi b’ikipe ya Sunrise FC barimo abakinnyi n’abatoza, basuye Hodari Hilary uyobora iyi kipe bamusezeranya kuzatsinda Police FC.

Tariki ya 4 Ukuboza 2023 ni bwo Umuyobozi wa Koperative icuruza Amata n’ibiyakomokaho i Nyagatare, NDMC [Nyagatare Dairy Marketing Cooperative] akaba na Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hilary yatawe muri yombi.

Akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo urenga miliyoni 160 Frw.

Tariki ya 28 Ukuboza 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko akurikiranwa adafunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2024, ikipe ya Sunrise FC iyobowe n’umutoza mukuru wa yo, Jackson Mayanja basuye perezida w’iyi kipe mu rugo iwe.

Bishimiye kuba yongeye kugaruka afunguwe nyuma y’ibyumweru bitatu yari amaze acumbikiwe n’inzego z’Umutekano.

Nk’impano bamusezeranyije kuzamuba, ni ukumutsindira Police FC mu mukino w’umunsi wa 16, ukazaba ari umukino uzaba ufungura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 uzaba tariki ya 14 Mutarama 2024 kuri Golgotha Stadium.

Abakinnyi bamusezeranyije kuzatsinda Police FC
Mu basuye Perezida w’ikipe, harimo Jackson Mayanja utoza Sunrise FC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW