Undi mwana wo mu Academy ka Bayern arifuzwa i Burayi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryemeje ko hari undi mwana w’Umunyarwanda mu bakina mu bakina mu Irerero rya Bayern Munich riri mu Rwanda, wifuzwa gusubira mu igeragezwa mu gihugu cy’u Budage.

Ibi byatangarijwe mu Nteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango ba Ferwafa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, muri Serena Hotel.

Ubwo yatangizaga iyi Nteko Rusange, Perezida w’iri shyirahamwe, Munyantwari Alphose, yabanje gushimira ibyo we na Komite Nyobozi ayoboye bamaze kugeraho mu gihe gito bamaze bayobora, anavuga ibindi biteganywa.

Mu byo kwishimira uyu muyobozi yagarutseho, harimo kuba haratangijwe shampiyona y’abato bari munsi y’imyaka 20 mu bahungu n’abakobwa ndetse avuga ko ari iby’agaciro kuba Academy ya Bayern Munich mu Rwanda, yarasize abana babiri mu baheruka kwitabira Igikombe cy’Isi gihuza amarerero yose ya Bayern Munich yo ku Migabane itandukanye.

Aha ni ho Munyantwari yahereye avuga ko nyuma y’uko hashimwe abana babiri banasigayeyo, hari undi mwana umwe mu bagiye mu Budage, wifuzwa ngo asubireyo gukora irindi geragezwa ndetse akaba ashobora no kuzahita ashimwa akaba yagumana na bagenzi be.

Undi mwana umwe yashimwe ngo asubire mu Budage

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW