Volleyball: Abasifuzi bahuguwe mbere y’itangira rya shampiyona

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya Volleyball itangire, abazayisifura babanje guhugurwa.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri, yabaye tariki 6-7 Mutarama 2024, abera kuri Hiltop Hotel. Yitabiriwe n’abasifuzi bose basanzwe basifura mu cyiciro cya mbere.

Abasifuzi bagera kuri 80, ni bo bitabiriye aya mahugurwa yatanzwe n’abasifuzi mpuzamahanga muri Volleyball, Ndayisaba Alphonse na Nsanzamahoro Faustin.

Ni amahugurwa yo gufasha aba basifuzi kongera kwibutswa amategeko (Refresher Training) ndetse no kongera gukangura ubwonko, kugira ngo bazatangire shampiyona bahagaze neza.

Biteganyijwe ko shampiyona y’Icyiciro cya mbere ya Volleyball, izatangira tariki ya 20 Mutarama 2024.

Abasifura mu cyiciro cya mbere bose bari bahari
Ni amahugurwa yabereye muri Hiltop Hotel
Umusifuzi Mpuzamahanga, Alphonse ari mu batanze aya mahugurwa
Banyuzagamo bakaruhuka
Buri wese yari ahugijwe n’ibyo babahuguramo
Abahuguwe nta mwanya wo gutakaza bari bafite
Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda n’aba Zone V, baje muri aya mahugurwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW