Abapolisi bakekwaho uburangare bw’uwapfiriye muri ‘Transit center’ bajuriye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Batanu baregwa barimo Komanda wa Polisi ya Ntyazo bajuriye basaba gukurikiranwa badafunzwe (Photo Social Media)

Abagororwa batanu nibo bari ku Rukiko Rwisumbuye rwa Huye harimo uwari komanda wa Polisi sitasiyo ya Ntyazo, Inspector of Police (IP) Ndayambaje Eustashe hakabamo kandi abapolisi babiri barindaga ‘Transit center ya Ntyazo’ iherereye mu karere ka Nyanza.

Mu myambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, abaje mu rukiko harimo kandi Umulisa Gloriose wayoboraga iriya ‘Transit center’ hakabamo kandi uwari ufungiye muri ‘Transit center’ witwa Nahimana Saleh.

Bose bari kuburana ubujurire ku cyemezo cyo kubafunga iminsi 30 by’agateganyo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Mu Gushyingo umwaka wa 2023 nibwo aba bose batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umufungwa bikekwa ko yakubitiwe muri ‘Transit center’ akanegekara bikamuviramo urupfu.

Bariya bose baburaniye mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu mwaka wa 2023 ariko urubanza rubera mu muhezo.

Gusa kuri iyi nshuro bari kujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, urubanza rwabereye mu ruhame.

Inspector of Police (IP) wari na Komanda wa sitasiyo ya Ntyazo, Eustashe Ndayambaje yasabaga kuba yakurikiranwa ari hanze kuko ubusanzwe abakomanda bagira inshingano nyinshi.

IP Eustashe Ndayambaje yabwiye urukiko ko yashoboraga no kutamenya ibyabereye muri ‘Transit center’ kuko atari kuhagera buri munsi, ko habaga hari abapolisi na DASSO byari no gushoboka ko bamubwira ko nta kibazo kiri muri ‘Transit center’.

Yabwiye urukiko ati “Nyakubahwa Perezidante w’urukiko naje gukoresha inama abafungwa mbona umwe muri bo ikibuno kitava hasi, niko gutangira kubikurikirana mbibwira abankuriye uwo mufungwa duhita tunamujyana kwa muganga ari naho yaje kugwa bityo sinkwiye kubazwa urupfu rwe.”

- Advertisement -

Naho abapolisi bombi kimwe n’umuyobozi wa ‘Transit center’Groliose, Umulisa bavuga ko uko gukubitwa k’uwo mufungwa kwabaye batakoze (batagiye mu kazi) bityo batabazwa urupfu rw’uwo mufungwa.

Abajuriye bose uko ari batanu basaba kurekurwa bagakurikiranwa badafunzwe.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Ni gute umuntu akubitwa byanateye urupfu muri abayobozi mutarabimenye? Ko nta nkoni yinjizwa muri ‘Transit center’ n’umufungwa? Mwe mugahakana ko atari mwe mwakubise uriya mufungwa muvuga ko izo nkoni uwo mufungwa yaba yarakubiswe zari zavuye he?”

Akomeza agira ati “Turasaba urukiko Rwisumbuye rwa Huye kugumishaho icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana kibafunga by’agateganyo bagakomeza gukurikiranwa bafunzwe.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko abafunzwe batawe muri yombi intandaro ya byose ibaye urupfu rwa Habakubaho Venant wavukaga mu murenge wa Cyabakamyi, mu karere ka Nyanza wari wajyanwe muri ‘Transit center’ kuko yari mu idini ritemera ibikorwa bya Leta.

Bikekwa ko yakubiswe ari muri ‘Transit center’ akajyanwa ku kigo nderabuzima cya Ntyazo yanegekaye akagwayo.

Inkuru ikimara kumenyekana icyo gihe RIB yatangiye iperereza ijyana umurambo gukorerwa isuzuma inahita ita muri yombi abapolisi babiri na DASSO witwa NIRORA Claude barindaga iriya ‘Transit center’.

Bucyeye bwaho kandi RIB yahise ita muri yombi komanda wa sitasiyo ya polisi ya Ntyazo, Inspector of Police (IP) Ndayambaje Eustashe n’uwayoboraga ‘Transit center’ Umulisa Gloriose n’abandi bari bafungiye muri ‘Transit center’.

Iyi dosiye yagiyemo abantu 12 banagezwa imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana, ariko bane muri bo bararekurwa bakaba bazakurikinwa badafunzwe.

Abandi batatu barimo DASSO Claude bo bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu igororero rya Huye, bakaba batarajuririye kiriya cyemezo.

Si ubwa mbere hari humvikanye abapfa bari bafunzwe kuko mu minsi yashize hari uwaguye muri kasho ya Ntyazo mu karere ka Nyanza bigakekwa ko yiyahuye.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruzafatira icyemezo bariya batanu bajuriye taliki ya 19 Gashyantare 2024.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW