Abatangabuhamya bashinje Micomyiza gushinga bariyeri yiciweho Abatutsi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abatangabuhamya bashinje Mico gushinga bariyeri yiciweho Abatutsi
Byari biteganyijwe ko umwe mu batangabuhamya avugira mu ruhame gusa ageze mu Rukiko yavuze ko yamenye ko hari bene wabo na Micomyiza Jean Paul, babana mu buzima bwa buri munsi bashobora kumugirira nabi bityo asaba gutanga ubuhamya arindiwe umutekano.
Urukiko rwemeye ubusabe bw’umutangabuhamya nubwo Mico we yifuzaga ko yatanga ubuhamya mu ruhame.
Umutangabuhamya yavuze ko azi Micomyiza Jean Paul aho yari umuturanyi we.
Ati“Mico sinari kumuyoberwa kuko mama we yari n’umwarimu.”
Yavuze ko Micomyiza yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi kuko we n’abandi bari bihishe mu rugo rwo kwa Ndutiye, Mico yaje mu gitero cyashakaga kubica yambaye imyenda ya gisirikare anambariyeho akantu umutangabuhamya yaketse ko yari grenade.
Umutangabuhamya yabwiye Urukiko ko batse imbabazi interahamwe zari zabateye maze zikabasubiza ngo cyereka Mico nabyemera kuko ariwe wari kiyongozi wazo.
Ati“Mico niwe wari kiyongozi ya bariyeri yaje kwicirwaho Abatutsi barimo Kizito, Marthe n’abandi.”
Yabwiye Urukiko ko Mico yashinze bariyeri kwa Se Ngoga aranayiyobora aho ngo yanashishijarije urubyiruko kwica abatutsi.
Yavuze ko Mico yakoreshaga inama insoresore akanafata umwanzuro wa nyuma utari mwiza aho yanzuraga abagombaga kwicwa.
Umutangabuhamya ati“Mico nk’umunyabwenge wigaga Kaminuza yagiye kwiga igisirikare mu gihe gito aza kwica Abatutsi.”
Yabwiye urukiko ko atageze aho bariyeri iri aho yari yihishe yumvaga urusaku rwo kuri bariyeri.
Micomyiza yasoje yihanganisha umutangabuhamya ibihe bibi yanyuzemo gusa ngo ko kumubeshyera atari byiza ndetse bitamuha amahoro.
Umucamanza yahise amuca mw’ijambo ati“Wowe ubwiwe ni iki ko akubeshyera? Ayo magambo ntituyakoresha mu rukiko aribyo waba uciye urubanza kandi ufite igihe uzavuga ku byo umutangabuhamya yavuze.”
Hari undi mutangabuhamya wumviswe none arindiwe umutekano kuko aho jenoside yabaye ari naho agituye kandi hari abavandimwe ba Mico ashaka ko bakomeza kubana neza, bityo akaba yemerewe gutanga ubuhamya arindiwe umutekano.
Yavuze ko Jean Paul Micomyiza yamwiboneye kuri bariyeri yo kwa Se kwa Ngoga afite inkota iriho amaraso akijejeta bigaragara ko akiri mabisi.
Uyu mutangabuhamya uvuga ko yari Umututsi mu gihe cya jenoside yavuze ko Micomyiza amuzi kandi bari baturanye, agasaba ubutabera ko Jean Paul Micomyiza aryozwa iyo nkota yari afite.
Jean Paul Micomyiza yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden, mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari umunyeshuri muri Kaminuza mu mwaka wa kabiri akaba yaratuye mu karere ka Huye.
Aregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na jenoside byose aburana abihakana mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Micomyiza bakunze kwita Mico yunganiwe na Me Mugema Vincent ndetse na Me Karuranga Salomon akaba afungiye mu igororero rya Nyanza (i Mpanga).
Niba nta gihindutse Iburanisha rizakomeza taliki ya 12 Werurwe 2024
UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza.
Abatangabuhamya bashinje Mico gushinga bariyeri yiciweho Abatutsi
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza